RALGA igiye gushinga ikigo cyigisha abayobozi mu nzego z’ibanze

Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RLGA), ryatangaje kuri uyu wa 10/7/2014, ko rigiye gushyiraho Ikigo cyitwa Local Governance Institute (LGI) gitanga inyigisho n’amahugurwa ku miyoborere, kikazakorana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Icyo kigo ngo kizakemura ibibazo abayobozi mu nzego z’ibanze bagira kubera kutamenya uko ahandi bayobora, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC), Vincent Munyeshyaka, yabitangaje mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku mikorere y’ibigo nka LGI biri muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Umunyamabanga uhoroho muri MINALOC yagize ati: “Tuzagira abayobozi bateguwe neza, batanga servisi badakoresha ibyo twita cyimeza, aho usanga bakora ariko batazi ibipimo mpuzamahanga”.

Ati: “Abenshi mu bayobozi usanga bajya mu myanya ariko batarateguwe neza; iki kigo(LGI) rero kije kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, kandi kiri ku rwego rwa kaminuza mpuzamahanga, kikazanakorana na Kaminuza y’u Rwanda”.

Abayobozi muri RALGA, MINALOC n'abaterankunga biga ku mikorere y'ikigo cyizigisha imiyoborere ku bayobozi b'inzego z'ibanze.
Abayobozi muri RALGA, MINALOC n’abaterankunga biga ku mikorere y’ikigo cyizigisha imiyoborere ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

Umunyamabanga uhoroho muri MINALOC yakomeje avuga ko LGI izakemura byinshi abayobozi mu nzego z’ibanze batazi mu ikoranabuhanga, ndetse no kuba barahawe inshingano zikomeye zo gukora servisi zakorwaga n’inzego nkuru z’igihugu; ngo byabasabaga gukoresha ubumenyi badafite.

Yavuze ko LGI itandukanye n’Ikigo gihugura abakozi (RIM), aho cyo ngo gihugura abakozi ba Leta muri rusange; mu gihe LGI yo ishinzwe kwigisha abayobozi mu nzego z’ibanze gusa, bakaba ngo bazajya bahabwa inyemezabumenyi y’amasomo y’igihe gito, ndetse n’impamyabushobozi yo ku rwego rw’ikirenga (Masters) mu miyoborere.

Nk’uko umwarimu cyangwa undi munyamwuga wese agomba kuba afite ubumenyi mu byo akora, ngo ni byiza ko n’umuyobozi mu nzego z’ibanze agomba kwiga ibyo kuyobora; nk’uko Umuyobozi wa RALGA, akaba n’uw’akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye yashimangiye ko hakiri icyuho mu mikorere y’abagize inzego z’ibanze.

Yavuze ko muri iyi nama RALGA yatumiyemo abayobozi b’ibigo byo mu bihugu bya Afurika byigisha abayobozi b’inzego z’ibanze, ngo hazanaganirwa ku buryo inzego z’ibanze zigomba kwishakira ingengo y’imari zikoresha, zidashingiye ku yo zigenerwa na Guverinoma.

Impuguke n'abakozi b'ibigo bya LGI bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, baje mu nama i Kigali yo gutegura ishingwa rya LGI mu Rwanda.
Impuguke n’abakozi b’ibigo bya LGI bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, baje mu nama i Kigali yo gutegura ishingwa rya LGI mu Rwanda.

“Mu nzego z’ibanze zo muri Malawi, twashatse kwihutisha iterambere ry’abaturage dushingiye ku buhinzi bubeshejeho abangana na 70% by’abaturage bose; twubatse uruhererekane rw’abafite aho bahuriye nabwo; ubu benshi bamaze gukunda uwo murimo kuko ubabyarira inyungu”, Daisy Kambalame uyobora ikigo nyafurika cyo muri Malawi gishinzwe guteza imbere abaturage.

Niba nta gihindutse, LGI ngo iratangira mu mwaka utaha wa 2015; ikazigisha uburyo bw’imitegekere, politiki n’amategeko, imyitwarire n’indangagaciro zigenga umuyobozi mwiza, imicungire y’umutungo rusange, kugira igenamigambi, gushyira abantu mu myanya, iterambere ry’uburinganire, gukora inyigo, no kwita ku bidukikije cyane cyane guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

RALGA na MINALOC byatumije abakozi n’impuguke zo kujya inama ku mikorere ya za LGI z’ahandi mu bihugu nka Botswana, Malawi, Ghana, Kenya, Afurika y’epfo, Nigeria, Tanzania na Cameroon.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abayobozi bakomeze bakarishye ubwenge maze abatuyobore neza abadahuga nibyo tuba dushaka

tegeka yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka