Perezida Kagame yasinyiye “guhangana n’abagambanira u Rwanda”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko guha agaciro u Rwanda Imana yaremye ari ko kugaha Imana; ko kubera iyo mpamvu nta muntu ukwiye gupfusha ubusa u Rwanda n’Ubunyarwanda, ahubwo akwiye “guhangana n’abafite imigambi yo kugambanira igihugu, ingaruka mbi zikagarukira kuri bo bonyine”.

Mu masengesho yiswe ‘Prayer breakfast’ yo gushima Imana no kuyitura gahunda z’umwaka wa 2014 yabaye kuri iki cyumweru tariki 12/01/2014, Perezida Kagame yavuze ko yasinyiye “guhangana n’abatatira igihango”; ubwo yavugaga ko abonye akanya ko gutanga igitekerezo ku rupfu rwa Patrick Karegeya; waguye muri Afurika y’epfo mu ijoro ryo ku ya 01/01/2014.

Perezida Kagame na Madamu we bari hagati ya Musenyeri Rwaje Onesphore wo muri EER n'umufasha we (ibumoso) na Pasiteri Antoire Rutayisire n'umufasha we (iburyo).
Perezida Kagame na Madamu we bari hagati ya Musenyeri Rwaje Onesphore wo muri EER n’umufasha we (ibumoso) na Pasiteri Antoire Rutayisire n’umufasha we (iburyo).

Perezida Kagame ati: “Niba inyungu ufite ari izo gusenya u Rwanda, sijye wagutinya kandi ari jye ururinda; igihe narahiriraga kuyobora u Rwanda, nasinyiye guhangana”; akongeraho ko abatera ibisasu hirya no hino mu gihugu bakica inzirakarengane, badakwiye kubabarirwa.

Yunga mu ijambo riri muri Bibiliya, (mu gitabo cy’Itangiriro 11:1-9), ryahawe abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umuhango wo gusenga no gushima Imana; Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo Abanyarwanda bazagambirira gukora bashyize hamwe, bubahana kandi bizeranye, ngo kitazabananira.

Prayer breakfast yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye.
Prayer breakfast yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yashimye inyigisho zishimangira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” zatanzwe na Pastor Antoine Rutayisire, aho asaba abantu kutibagirwa (GutegekaII 8:11-13) amateka mabi banyuzemo, ngo bigatuma bongera gushyira igihugu mu icuraburindi; nk’uko “ hari abari hanze barenzwe bakaba batibuka ko u Rwanda arirwo rwabavanye mu bucakara”.

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu, Monique Nsanzabaganwa yashyize ku rutonde ibyo Ubuyobozi bw’u Rwanda bushima Imana ko yabufashije kugeraho mu mwaka ushize wa 2013, anasabira ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka wa 2014; birimo imirimo inyuranye yo guteza imbere igihugu muri rusange, ariko by’umwihariko asengera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 kirimo gutegurwa.

Nyuma y'amasengesho, abayobozi bakuru bafashe ifoto y'urwibutso.
Nyuma y’amasengesho, abayobozi bakuru bafashe ifoto y’urwibutso.

Leta y’u Rwanda ishima Imana ko igihugu cyashingiye ku mutekano gifite kigateza imbere ubukerarugendo, ibyoherezwa hanze biriyongera ndetse no korohereza ishoramari bikaba byarashyize igihugu ku mwanya wa 32 ku isi, hamwe n’uwa kabiri muri Afurika.

Mu mwaka ushize kandi ngo habayeho kwiyongera kw’ibikorwaremezo na serivisi z’imari, ubuhinzi n’ubworozi ngo byatanze umusaruro n’ubwo ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere zitabworoheye, nk’uko Monique Nsanzabaganwa yabisobanuye, atibagiwe n’izindi gahunda zateje imbere ubutabera, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.

Korari yasusurukije abitaribiriye Prayer breakfast.
Korari yasusurukije abitaribiriye Prayer breakfast.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uyu muyobozi wacu ndamwemera kuko ibi avuga cg nivyo biranga umuyobozi nyawe kandi witangira baturage, none se bitavuzwe byavugwa nande?

nyeye yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

natwe twasinye kuzamufasha kurwanya uw’ariwe wese uzashaka kutwicira igihugu twiyubakiye !! urwo rugamba rurakomeye kagame wenyine ntiyarushobora akeneye inkunga y’abanyarda kandi turahari!

karenzi yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

imana ishimwe cyane yo yaduhaye umuyobozi usenga kandi wubaha imana cyane

ritha yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ntabwo ndi inkomamashyi, ntanicyo mfana na HE aliko ijambo rye nakurikiye, ntiyigeze avugamo Karegeya, ahubwo exemple yatanze yakuye kuri twiter ya PM yagaragazaga ko azahangana n’uwariwe wese uzarwanya abanyarwanda.sinirengagije aho yavuze uwapfuye,(ashobora kuba Karegeya) aliko guhangana yavuze s’uguhangana n’abapfuye.

Jesus yanditse ku itariki ya: 12-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka