Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rwitabiriye gahunda igamije guteza imbere Afurika

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye gahunda yiswe ‘Young Leaders Program’ ibaye ku nshuro ya gatatu. rumugaragariza imwe mu mishinga rufite rwifuza guteza imbere.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’uru rubyiruko muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Iyo gahunda ya ‘Young Leaders Program’, isanzwe itegurwa n’Umuryango uhuje Abafaransa n’Abanyafurika, French-Africa Foundation, aho yitabirwa buri mwaka n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa muri Afurika.

Uru rubyiruko ruhagarariye abandi rwagaragarije Perezida Kagame gahunda rufite, zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence), kwihaza mu biribwa ndetse n’uburezi.

Umuryango wa French-Africa Foundation, washinzwe mu 2019 ufite intego yo guhuriza hamwe no guteza imbere ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, binyuze mu rubyiruko rufite impano mu buryo butanga icyizere, mu nzego zirimo ubukungu, politiki, imibereho n’umuco, cyane cyane binyuze muri gahunda yayo ya Young Leaders Program.

Alexandre Coster, Khaled Igué, Grégoire Schwebig, Marion Scappaticci ndetse na Yvonne Mburu ubwo bagiraga igitekerezo cyo gushinga umuryango wa French-Africa Foundation bari bagamije kurebera hamwe uburyo umubano wa Afurika n’u Bufaransa watezwa imbere ku nyungu z’impande zombi.

Uru rubyiruko rwahawe ikaze na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, wabaganirije byinshi ku Rwanda, uburyo rwongeye kuzahuka nyuma y’amakuba rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabagaragarije ko inzira u Rwanda rwanyuze rwongera kwiyubaka, yabereye icyitegererezo cy’intsinzi ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bishingiye ku buyozi bwarwo bureba kure, ndetse n’uburyo rwashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga harimo n’abafatanyabikorwa baturuka mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka