Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ubucuruzi wungirije w’u Bushinwa

Perezida Paul Kagame, yakiriye Tang Wenhong, Minisitiri w’Ubucuruzi wungirije w’u Bushinwa, hamwe n’intumwa ayoboye, aho ari mu Rwanda mu nama ya 9 ya komite ihuriweho n’u Rwanda n’u Bushinwa ku bukungu, tekiniki, n’ubucuruzi (JETTCO).

Umukuru w’Igihugu yakiriye bwana Tang Wenhong n’intumwa yari ayoboye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe, muri Village Urugwiro.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku nzira zigamije gushimangira umubano mu nzego ibihugu byombi bifatanyamo, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Minisitiri Tang Wenhong, yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ndetse na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun.

Ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe nibwo hateranaga inama ya 9 ya komite ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubukungu, tekiniki, n’ubucuruzi izwi nka Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO).

Muri iyo nama hagaragajwe ko mu bijyanye n’ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, imibare yo mu 2023, yerekana ko bwarengeje agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, ibyo bikaba bigaragaza ubwiyongere bwa 16.5%. Bikajyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi byongeye gushimangira ubushake mu guteza imbere ubufatanye hagamijwe inyungu hagati y’Ibihugu byombi binyuze mu mishinga itandukanye irimo ingufu n’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame yakiriye kandi Diana Janse, umunyamabanga wa Leta muri Suwede ushinzwe ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga n’intumwa ayoboye. Bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanweho no kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Suwede.

Itsinda ry’abayobozi baturutse muri Suwede ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dag Juhlin-Dannfelt, ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, risobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda na Suwede bifitanye umubano mu nzego zitandukanye byumwihariko nyuma y’uko u Rwanda rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugatangira inzira yo kongera kwiyubaka, iki gihugu cyafashe iyambere mu gushyigikira leta y’u Rwanda kongera kubaka urwego rw’uburezi.

Urwego rw’Uburezi ruri mu zagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko hari abarubarizwagamo bishwe muri icyo gihe, mu gihe hari n’abari barurimo bakoze Jenoside bagombaga gukurikiranwa n’ubutabera.

Ndetse ubwo u Rwanda rwatangiraga gahunda y’icyerekezo 2020, Suwede iri mu bihugu bya mbere byagize ishyaka ryo gufatanya n’u Rwanda kongera kwiyubaka mu nguni zose ariko hubakiwe ku burezi. Hari kandi ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu biribwa ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka