Perezida Kagame na Madamu bitabiriye itangizwa ry’umushinga w’amacumbi agezweho

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’umushinga wo kubaka amacumbi ahendutse kandi atangiza ibidukikije wiswe ‘Bwiza Riverside Homes’. Ukaba witezweho gutanga inzu zo guturamo zisaga 2400 mu Mujyi wa Kigali.

Ni umushinga urimo kubakwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari, ADHI Corporate Group.

Perezida Kagame na Madamu batemberejwe ibice binyuranye by’inzu zamaze kuzura ndetse banasobanurirwa imyubakire igezweho irimo n’ikoranabuhanga.

Perezida yashimye iyi Sosiyete kuko yerekanye ko uhereye ku bihari wagera ku musaruro mwiza. Yanaboneyeho gushima ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyi Sosiyete.

Ati: “Tugiye kuba abafatanyabikorwa beza, twari dusanzwe turi bo ariko ubu tugiye kurushaho gukorana, kandi turamutse twihuse ari yo ntego yacu, niko tugomba kubigenza ku ruhande rwacu nka Leta, ndetse tugomba gukora ibishoboka byose mu gushoboza abaturage bacu kugera ku macumbi aciriritse akenewe ku bwinshi. None uyu munsi twabonye igishoboka tuzagikomeza, ndetse turaza gusaba buri wese muri Guverinoma gukora icyashoboka cyose kugira ngo tugere ku ntambwe nziza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari abandi bafatanyabikorwa bifuza gufasha Leta kugeza amacumbi ku baturage kandi yizera ko babonye igishoboka binyuze muri uru rugero. Yavuze kandi ko bikwiye guhamagarira buri wese ko kwinjira muri ubu bufatanye bukomeye bukwiye kwisungwa kugira ngo igikeneye gukorwa kigerweho.

Umuyobozi wa ADHI, Soleman yasobanuye ko umwihariko wazo ari uguhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kugabanya ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi. Yavuze ko kandi hakenewe inzu nyinshi zo guturwamo by’umwihariko muri Afurika, iki kigo ariko kikaba cyarahisemo gutanga umusanzu mu gukemura icyo kibazo mu Rwanda.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitanu. Biteganyjwe ko uyu mwaka wa 2022 uzarangira hamaze kubakwa inzu 252. Kugeza ubu hamaze kuzura inzu zirindwi z’icyitegererezo, ari na zo zatashywe mu gufugura uyu mushinga.

Izi nzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 16 Frw, azishyurwa ku nyungu itarenga 11%. Ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20. Umukiriya uzayikenera aziyandikisha muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Uyu mushinga kandi uzagirwamo uruhare n’abubatsi bo mu gihugu, kandi bagakoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda kuko 60% by’ibizigize ari ibyo mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mushinga ndumva ari mwiza cyane ahubwo nimutubarize uburyo twazibona ikindi mbese hegerejwe byibuze ibikorwa remezo?nkamashuli amavuriro n’isoko ryo guhahiramo ?cyangwa umuntu nukuhatura akajya gushakira ibyo bintu mubirometero!?

HABIMANA Aimable yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka