Perezida Kagame avuga ko abaturage bashatse ko ava ku buyobozi atabatindira

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko impamvu abaturage bamutora akemera gukomeza kubayobora, ari uko bo ubwabo baba basanga bikwiriye, kandi ko na we iyo aba asanga ntacyo bibamariye aba yaranze kwemera kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Perezida Kagame yabitangaje abajijwe n’umunyamakuru ku cyo avuga ko kuba Abanyarwanda bamusaba kwiyamamaza bakanamutora bifatwa nk’igitugu, maze amubwira ko abibaza ibyo bakwiye kuba bibaza impamvu abaturage bashaka kuyoborwa na we kurusha kumwanga nk’uko ahandi bigenda.

Perezida Kagame yavuze ko na we atemeranya n’umuyobozi ugera ku butegetsi akica agakiza kugeza ubwo hitabazwa ibijyanye no guhirika ubutegetsi, kandi ko iyo bigenze bityo biba bigaragaza ko abaturage batishimiye uko bayoborwa, akibaza impamvu abanenga Politiki y’u Rwanda batareba aho bimeze nabi nk’aho, ahubwo bakareba amahitamo y’Abanyarwanda atagize icyo yangije.

Agira ati “Iyo hatari ikibazo kandi ibikorwa bituruka muri abo baturage kuki bagira ikibazo nabwo? Hari n’ikindi gituma ari yo mpamvu nemera bakantora ngakomeza, atari ikibazo mbona gihari, nanjye ndabona mfite amaso, iyo biza kuba atari ikibazo cyo guhitamo, kandi mbona hari ubushobozi bwatuma ibintu bigenda neza kandi koko bigaragara, ari nako abantu babibona mba naragiye kera, kandi bibaye ko kuba nakomeza bifite ikibazo ku mibereho y’abantu icyo gihe naba mfite icyaha ku mutima kuba nakomeza”.

Perezida Kagame avuga ko habayeho gutanga urubuga abantu bagatanga ibitekerezo akabisoma agasanga hari abagaragaza ko batamwifuza, kandi abona koko hari ababishoboye kumurusha yagenda nta n’uwiriwe abivuga.

Agira ati “Abanyarwanda koko bagahabwa urubuga, bakavuga icyo batekereza, ntibyantwara umwanya munini nsomye nkumva hari abavuga ko mbageze ahantu ko nanababisa kuko hari abandi babishoboye nagenda mutarabivuga”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asobanura ko Politiki y’u Rwanda itandukanye n’iz’ahandi kuko ishyigikiwe n’Abanyarwanda babona ko nta kibazo itwaye, kandi ko buriya Abanyamerika n’Abanyaburayi bafite uburyo barambaho ku butegetsi.

Asobanura ko hari abamara igihe bari mu nteko zishinga amategeko kandi uko nako ari ukuramba ku butegetsi, akanagaragaza ko hari abahita baba ba Minisitiri b’Intebe z’ibihugu bakiva ku buperezida ibyo byose bikaba ari ugutinda ku butegetsi, kandi ko badakwiye guseka uko ahandi bikorwa.

Agaragaza ko nka Amerika ibyo yigira ari uko imaze imyaka myinshi irwana na Demokarasi yayo, ikifuza ko uko bimeze iwabo ari nako byahita biba mu Rwanda hirengagijwe ko ibibazo bya Amerika bidafite aho bihuriye n’iby’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka