Perezida Kagame asanga nta gisigaye ngo amakoperative yongere inyungu n’abayagize

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wifatanyije n’amakoperative kwizihiza umunsi mpuzamahanga wayahariwe kuri uyu wa 12/7/2014, yasabye abayobozi bayo kugera ku nyungu nyinshi no kongera abanyarwanda bitabira kuyajyamo, hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka butarimo ubujura no kwiharira.

Perezida Kagame yavuze ko nta na kimwe kibura ngo u Rwanda na Afurika muri rusange bitere imbere nk’ahandi ku yindi migabane, kuko ngo uburyo bwo kubigeraho, ingero n’ubumenyi bihari; igisigaye ngo kikaba ari uguhitamo.

Perezida Kagame yifatanyije n'amakoperative kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze yishyize hamwe.
Perezida Kagame yifatanyije n’amakoperative kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze yishyize hamwe.

Yagize ati ”Abantu bashaka kugera kure cyangwa kugera kuri byinshi; abashaka kwivana aho turi hatari heza nk’abanyafurika, inzira turazizi ikiba gisigaye ni uguhitamo; ariko uburyo bwo burahari, ingero ndetse n’ubumenyi nabyo birahari bihagije niba dushaka kwibohora ku bukene.

“Inyungu si umubare w’amafaranga gusa, jye ndeba n’umubare wiyongera mu buryo buhoraho w’abanyamuryango; turabishaka byombi; miliyoni ebyiri z’abanyamurango zibe eshatu cyangwa enye; inyungu ya miliyoni imwe y’amafaranga nayo yiyongereye ikagera kuri miliyoni eshatu cyangwa enye, nta cyaha kirimo mu gihe utambuye abandi.”

Abahagarariye amakoperative amwe akorera mu gihugu baje i Kigali kwizihiza isabukuru y'amakoperative.
Abahagarariye amakoperative amwe akorera mu gihugu baje i Kigali kwizihiza isabukuru y’amakoperative.

Yavuze ko Leta izagira uruhare mu gukemura ibibazo amakoperative afite, aho ngo izahana yihanukiriye bamwe mu banyamuryango biharira cyangwa banyereza umutungo w’amakoperative; ndetse ngo akazafasha kumenya mu gihe cya vuba niba banki yihariye ku makoperative igomba gushingwa.

Umukuru w’igihugu yamenyesheje abagize amakoperative ko kwishyira hamwe bifasha umuntu kugera ku cyo atageraho ari wenyine, ariko ko bidakuraho gahunda umuntu yagira ku giti cye yo kwiteza imbere; kandi akaba yabasabye gukoresha ikoranabunga no kongera umusaruro wabageza no ku rwego rw’ubuhahirane n’amahanga.

Perezida Kagame yahembye koperative Nduba SACCO na COPRORIZ-Ntende, yahize andi mu kunganira ubukungu bw'igihugu, guteza imbere imibereho myiza no gucunga neza umutungo wayo.
Perezida Kagame yahembye koperative Nduba SACCO na COPRORIZ-Ntende, yahize andi mu kunganira ubukungu bw’igihugu, guteza imbere imibereho myiza no gucunga neza umutungo wayo.

Umwe mu bavuye muri FDLR witwa Mbanjineza Jonathan wo muri Nyamasheke, yavuze ko ari mu bashinze koperative irinda umutekano w’abantu n’ibintu, we na bagenzi be bakaza gukuramo amafaranga yo kubaka amagorofa; ndetse we akaba avuga ko amaze no kwigurira imodoka eshatu no kwiyubakira inzu ihenze.

Amakoperative yo mu byiciro bitandukanye haba mu buhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, inganda, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, ubucukuzi, za SACCO na serivisi zitandukanye; ngo arimo kunguka kandi agatanga umusanzu utandukanye mu iterambere ry’igihugu no kuvana benshi mu bushomeri, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye urugaga rwayo, Katabarwa Augustin.

Bamwe mu bayobozi bifatanyije n'amakoperative kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 n'umunsi mpuzamahanga w'amakoperative.
Bamwe mu bayobozi bifatanyije n’amakoperative kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 n’umunsi mpuzamahanga w’amakoperative.

Ikigo gishinzwe amakoperative(RCA) kuri ubu kirabara amakoperative 6,516 akorera mu gihugu hose, akaba agizwe n’abanyamuryango barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 (bangana na ½ cy’abanyarwanda barengeje imyaka 18); ayo makoperative akaba ngo afite umutungo urenze miliyari 30.3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 amaze ahurijwe hamwe, ndetse n’umunsi mpuzamahanga w’amakoperative (wizihijwe ku rwego rw’isi tariki 05/7/2014), amakoperative mu Rwanda yashimiye ingabo zabohoye igihugu; akaba yatanze miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ku bamugariye ku rugamba.

Andi mafoto

Bishimiye impamyamumenyi bahawe.
Bishimiye impamyamumenyi bahawe.
Uyu mwana yashimishije benshi.
Uyu mwana yashimishije benshi.
Minisitiri w'ubucuruzi n;Inganda, Francois Kanimba, yashyikirije certificats zo gushimira abahagarariye amakoperative.
Minisitiri w’ubucuruzi n;Inganda, Francois Kanimba, yashyikirije certificats zo gushimira abahagarariye amakoperative.
Abahagarariye amakoperative bari bishimiye uyu munsi mpuzamahanga.
Abahagarariye amakoperative bari bishimiye uyu munsi mpuzamahanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gukorera hamwe niyo nkingi y;iterambere ry;u rwanda kandi tuzarigeraho nta kabuza

rubanda yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

nta mugabo umwe , amashyirahamwe ni ingenzi kandi akwiye gushyirwamo ingufu kandi hakabaho ni ubukangurambanga kubantu usanga bayobora aya mashyirahamwe rwose bareke burundu umuco wo gusahura abaturage bitabaye bajye bakanirwa urubakwiye kuko bitabaye ibyo abaturage baba barashyize imbaraga hamwe ugasanga babaciye integer, ntibikwiye rwose

manzi yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka