Paul Kagame yitabiriye ihuriro ry’ubufatanye mu iterambere

Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye ihuriro (forum) ry’abayobozi b’ibihugu ryiga k’ubufatanye mu iterambere ryatangiye uyu munsi kugeza tariki 1/12/2011 mu mujyi wa Busan, muri Koreya y’Epfo.

Urubuga rwa internet, www.aideffectiveness.org, rwanditse ko iri huriro rizitabirwa na perezida wa Korea y’Epfo, Lee Myung-Bak, umunyamabanga wa Leta z’Unzubumwe z’Amerika, Hillary Rodham Clinton; perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; umunyamabanga wa ONU, Ban Ki-moon; hamwe n’abandi banyacubahiro batandukanye.

Abitabiriye iyi nama bariga uburyo ibihugu bikize byafasha ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere kuzamuka byifashishije igenamigambi yabyo. Mu gihe ubukungu bw’ibihugu bikize burimo guhungabana muri iyi minsi, ingaruka zirushaho kugaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Ibihugu bikize birifuza gufasha ibihugu bikiri mu inzira y’iterambere kwikorera igenamigambi mu bukungu n’ubuyobozi buhamye kugira ngo bishobore kugera ku iterambere rirambye. Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bavuga ko ibi nibigerwaho bizafasha kwirinda ko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bikomeza gutega amaboko ibihugu bikize.

Mu nama y’ibihugu makumyabiri bikize kurusha ibindi ku isi (G20) iheruka kubera mu Bufaransa, abari bayirimo basanze guha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwigenera uko iterambere ryagerwaho byatuma ibihugu bishobora kwiyubaka aho gutegereza kureba ko ibihugu bikize bibifasha gushyiraho iterambere bigenderaho.

Abayobozi bari muri iri huriro ribera muri Koreya y’Epfo bagomba kwiga uruhare rw’abaterankunga ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’uburyo bafasha ibi bihugu kwishyiriraho igenamigambi rifasha ibihugu kwiyubaka.

Iri huriro ryabaye kubera ko byinshi mu bihugu bikennye bitarasobanukirwa uburyo bwo gufata umurongo ngenderwaho mu iterambere ryabyo bityo bigahora biteze amaboko ibihugu byateye imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka