Nyaruguru: Women for Women International yabafashije kwiteza imbere

Abagore bo mu karere ka Nyaruguru bakorana n’umushinga Women For Women barashima cyane uyu muryango ku bw’inyigisho zinyuranye ubagenera, zikaba zaranabashije gutera imbere muri byinshi mu buzima bwabo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 11/7/2014, ubwo bahabwaga impamyabumenyi nyuma y’umwaka bamaze bigishwa imyuga itandukanye.

Umushinga Women For Women international umaze umwaka ukorera mu karere ka Nyaruguru. Kuri uyu munsi abagera kuri 800 nibo bahawe impamyabumenyi z’umwaka bamaze bigishwa imyuga itandukanye. Aba bagore beremeza ko muri uyu mwaka umwe bamaranye n’uyu muryango hahindutse byinshi mu buzima bwabo bijyanye n’iterambere.

Bamwe baravuga ko kuba nta mwuga bari bazi wabateza imbere byatumaga ntacyo bageraho na duke bafite bakatubamo nabi kubera kutamenya uburyo batubyaza umusaruro abandi bakavuga ko babagaho mu buzima bubi nta suku kubera ubujiji. Ibi byose ariko ngo byarahindutse kuva aho batangiriye gukorana n’umushinga women for women international.

Abagore banahawe impamyabushobozi.
Abagore banahawe impamyabushobozi.

Mukamuyenzi Helena umwe muri aba bagore ati “Mbere narasesaguraga sinarinzi kwizigama, na duke nabonaga natubagamo nabi maze ngasigara ndi umukene utagira isura, isuku nayo yari ntayo mba mu mwanda ukabije ntazi no kwita ku isuku y’amafunguro ariko ubu nsigaye nywa n’amazi atetse”

Bamwe muri aba bagore ubu baba mu makoperative y’ubuhinzi bw’imboga mu bishanga, abandi bakora ibijyanye n’ubuvumvu n’ubukorikori, bose bagamije gushaka amasoko abazanira amafaranga.

Bimwe mu bikorwa abagore bafashwa na women for women bagezeho.
Bimwe mu bikorwa abagore bafashwa na women for women bagezeho.

Umuyobozi wa Women For Women International mu Rwanda Uwimana Antoinette avuga ko n’ubwo intambwe yatewe ishimishije, hagikenewe ko ibyo bakora byiyongera, ibyo bagezeho bakabicunga neza kandi bakanakomeza gushyiramo imbaraga kugirango bakomeze gutera intambwe.

Ati “Aba bagore icyo tubasaba ni ukubungabunga ibikorwa bagezeho kandi bagakomeza gushyiramo imbaraga kugirango bakomeze bazamuke, icyo tubategerejeho ni ugukomeza kwitabira imishinga ibyara inyungu ibyo bize bakabikoresha haba mu miyoborere myiza, mu buzima busanzwe mbega bagatera imbere mu nzego zose.”

Abagore 800 bahuguwe na womwn for women mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru nibo bahawe impamyabumenyi ariko gahunda ni uko mu myaka itatu uyu mushinga uzamara hazahugurwa abagera ku 3,500.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umugore nk’umutima w’urugo ndetse ni uwigihugu iterambere rye ni ikintu kibanze kumuryango ndetse nigihugu muri rusange dukomeze dusigasire iterembere ry’umwari ni umutegarugore

sam yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka