Nyanza: Rwiyemezamirimo yataye imirimo asiga anambuye abaturage

Entreprise Just Size yatsindiye kubaka isoko rya Nyanza yataye imirimo isiga inambuye abaturage bayikoreye none ubu bari mu gihirahiro; nk’uko inama Njyanama y’akarere ka Nyanza ibyemeza.

Perezida w’inama Njyanama y’aka karere, Ir Kambanda Rucweli Hormisdas avuga ko abaturage bakoreye Entreprise Just Size yabambuye ndetse n’amasezerano yari ifitanye n’akarere ka Nyanza yo kukubakira isoko rya kijyambere akaba atarayubahirije.

Yaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ndetse n’abaturage bakoreye uwo rwiyemezamirimo bose nta wongeye kumubona iyo bahanye gahunda nawe ntayubahiriza ; nk’uko Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere ry’Akarere ka Nyanza yabisobanuriye Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yateranye ku wa 28/12/2012.

Abaturage bakoreye uwo rwiyemezamirimo (Hitiyaremye Aphrodice) babuze ibimenyetso bashingiraho bitabaza inkiko kuko yabakoreshaga ari banyakabyizi abandi ahembera ukwezi nabo nta masezerano y’akazi bari bafitanye.

Ibi bikomeje kubera abo baturage ihurizo kuko nta rukiko bashobora kwisunga ngo batsinde urwo rubanza bamburiwemo amafaranga bakoreye. Ngo mu minsi ya nyuma yabanjirije igenda rye nta mukozi n’umwe yongeye guhemba kugeza ubwo yabaciye mu rihumye akigendera.

Ubwo abaturage bijujutaga binubira ubwo bwambuzi rwiyemezamirimo yagiye ahakana ibimuvugwaho akisobanura avuga ko akarere ka Nyanza ariko kamubereyemo amafaranga y’ideni.

Nkurunziza François, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n' iterambere mu karere ka Nyanza ukurikirana ikibazo cy'uwo rwiyemezamirimo.
Nkurunziza François, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’ iterambere mu karere ka Nyanza ukurikirana ikibazo cy’uwo rwiyemezamirimo.

Iby’iri deni akarere ka Nyanza nako ntikagiye kabivugaho rumwe nawe kuko kemezaga ko ariwe ufite ikibazo cyo kudindiza imirimo ndetse no kutishyura abaturage bamukorera kandi nta bwishyu bwabo abuze.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Nyanza avuga ko nyuma y’uko uwo rwiyemezamirimo ataye imirimo ye hari amakuru bumvishe ahamya ko n’akarere ka Nyaruguru nako yagiye atakarangirije imirimo y’ubwubatsi bari bemeranyije mu masezerano.

Inama njyanama y’akarere ka Nyanza yafashe ingamba yo kumukomatanyiriza ntagire ahandi yongera guhabwa amasoko ya Leta ndetse n’uburyo bwo kumushakisha kugira ngo bamenye aho yaba abarizwa muri iki gihe kugira ngo aze yishyure abamukoreye.

Abakoranye n’iyi sosiyete y’ubwubatsi ya Just Size ntibishyurwe bavuga ko ibabereyemo umwenda w’amafaranga asaga miliyoni 5 bamaze gutakariza icyizere cyo kuzayabona ariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bubizeza ko ntaho azabacikira.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigaragara ni uko ba rwiyemezamirimo bamwe ari ba balinga. Niyo mpamvu mu mirimo ya Leta yagombye kujya ihabwa abantu b’inyangamugayo kandi bafite uburambe muri ako kazi. Birababaje kubona akarere ka Nyanza gaha akazi umuntu batazi n’aho abarizwa, nane ngo barimo kumushakisha. Biragaragara rwose ko uwo rwiyemezamirimo ari ingegera. nsanga kandi hakagombye guhanwa bamwe mu bakozi cyangwa abayobozi baba bagira uruhare mu guha imirimo ya Leta ba rwiyemezamirimo badasobanutse.

nzungu yanditse ku itariki ya: 30-12-2012  →  Musubize

RWANDA PUBLIC PROCUREMENT AUTHORITY(RPPA)
Blaclisted Companies:

79. COMPANY: JUST SIZE
OWNER: HITIYAREMYE Aphrodice
Reason: Forgery and use of forged documents.
Duration of Exclusion:3 years from 26/06/2012 to 25/06/2015

Masokubona yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka