Nyanza: Hatangijwe ‘Agaseke k’urukundo’ ko kugoboka abarwayi batishoboye

Ibitaro bya nyanza byatangije gahunda yiswe Agaseke k’urukundo igamije gufasha abarwayi batishoboye bagana ibitaro, bakabura ubushobozi bwo kwishyura imiti n’ibindi bikenerwa kwa muganga.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Nyanza bwateganyije n'inkunga y'ibiribwa ku barwayi
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwateganyije n’inkunga y’ibiribwa ku barwayi

Umukozi w’Ibitaro bya Nyanza ushinzwe gahunda y’Agaseke k’Urukundo, Solange Hagenimana, avuga ko bakunze kwakira abarwayi batoraguwe hirya no hino batazwi inkomoko, abatagira ubwisungane mu kwivuza, abadafite imiryango ibitaho, n’abafite uburwayi bwo mu mutwe badashoboye kwishyura ibitaro, bikadindiza imikorere inoze y’ibitaro mu gutanga serivisi nziza.

Agira ati “Aka gaseke kazafasha kugabanya ibibazo bimwe na bimwe abarwayi bahuraga nabyo muri serivisi y’ubuvuzi, turasaba abantu kugira umutima w’impuhwe n’urukundo ngo abarwayi batagira kivurira babashe gufashwa”.

Avuga ko bafunguje konti muri Banki ya Kigali yo gucishaho inkunga yo gufasha abarwayi batagira kirengera kuri ibyo bitaro, akifuza ko buri wese ubishaka yakwitabira gutera inkunga kuko abababaye kwa muganga.

Kayitesi yasuye abarwayi arabahumuriza
Kayitesi yasuye abarwayi arabahumuriza

Umurwayi umaze amezi arindwi mu bitaro Nemeye Célestin, waje kwivuriza ku bitaro bya Nyanza avuga ko yaje arwaye ibirenge bikaba byarabyimbye, akaba yarakiwe akavurwa ariko akabura ubushoabozio bwo gukomeza kwishyura ibitaro, n’imibereho itoroshye ariko abaganga bakomeje kumwitaho.

Agira ati “Baradusura bakaduha ibyo dukeneye, twumva iyo batwitayeho dukomeza gukira kuko ibibazo by’abarwayi biba bikwiye kwitabwaho vuba nta kwirengagiza abarwayi, nk’ubu urugo ndwubakiye hano hamwe n’umugore wanjye, nkeneye inkunga ngo nsubire mu rugo yenda nkabona akuma kazajya kamfasha guhumeka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, avuga ko n’ubwo Leta hari byinshi ikora ngo iteze imbere serivisi z’ubuzima, birimo kubaka inzego z’ubuzima no kongera umubare w’abaganga, ari byiza ko n’abantu ubwabo bishyiriraho ibindi byatuma barushaho gufasha abanyantege nke kwa muganga.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurwayi ku bitaro bya Nyanza, yasabye abarwayi kugana amavuriro no kwisungana mu kwivura ku gihe, kugira ngo uburwayi butunguranye bwadutse umuntu yihutire kujya kwa muganga.

Nemeye amaze amezi arindwi yitabwaho ku bitaro ari mu bakeneye inkunga
Nemeye amaze amezi arindwi yitabwaho ku bitaro ari mu bakeneye inkunga

Avuga ko ashingiye ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Si byiza ko umuntu yaba wenyine’, kugira ngo agaseke k’urukundo ku bitaro bya Nyanza karusheho gutera imbere, abantu benshi barimo abikorera n’abakozi ba Lata bakwiye gutera inkunga kakazamuka.

Agira ati “Nanjye mu bakozi b’Akarere bambwiye ko biyemeje gutera inkunga iyi gahunda, mwafunguje konti, ubwo mu cyumweru gitaha nzabazanira ubwo butumwa, ni byiza gushyigikira abanyantege nke, abarwayi batagira kivurira ntibaheranwe cyangwa ngo babure ubuvuzi”.

Asaba kandi Abanyarwanda gukomeza kwita ku kwirinda indwara zandura n’izitandura, kunoza isuku ngo harwanywe indwara ziterwa n’umwanda, no kwivuza kare abantu batararemba, kwita ku babyeyi batwite no kuzuza inkingo zihabwa abana, kwipimisha inda no kubyarira kwa muganga.

Abarwayi basuwe baranahazwa ku bakirisitu Gatolika
Abarwayi basuwe baranahazwa ku bakirisitu Gatolika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka