Nyamasheke yabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya

Akarere ka Nyamasheke kabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya witwa Habiyaremye Pierre Celestin waje asimbura Ndagijimana Jean Pierre umaze amezi umunani afunzwe akurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Ubwo yatangiraga imirimo ye ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kamena 2014, Habiyaremye Pierre Celestin yasabye abakozi b’akarere ubufatanye bakazakorana nk’ikipe y’umupira bose bafite intego yo gutsinda kugira ngo bakomeze babe aba mbere mu mihigo bazane ibikombe.

Yagize ati “ndabasaba ko tuzafatanya tukaba ikipe imwe, tugahigura imihigo neza ibikombe bigakomeza gutaha iwacu”.

Habiyaremye Pierre Celestin (uhagaze), Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Nyamasheke.
Habiyaremye Pierre Celestin (uhagaze), Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Nyamasheke.

Habiyaremye yavuze ko amakosa yagiye aranga abandi bamubanjirije azirinda kuyakora akurikiza uburyo amasoko ya Leta atangwa bikaba ari isomo rizatuma ibyabaye bitazongera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yasabye uwo muyobozi mushya kutagira ubwoba bw’imirimo mishya agakorana akazi ke ubuhanga n’umurava, kandi akagira ubutwari bwo kugisha inama igihe abona hari icyo atari kubonera ibisobanuro neza, amushimira kuba yarahisemo gukorera mu karere ka Nyamasheke mu gihe yari afite amahitamo yo kujya n’ahandi.

Yagize ati “ibizamini byose byabereye rimwe ahantu hatandukanye, bamubajije aho yumva yahitamo hamwe ahitamo iwacu, ni byiza rero akwiye kubishimirwa”.

Habiyaremye Pierre Celestin (ibumoso) yakira ibitabo by'inshingano ahawe n'uwari umusimbura w'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke, Jovith Habyarimana.
Habiyaremye Pierre Celestin (ibumoso) yakira ibitabo by’inshingano ahawe n’uwari umusimbura w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Jovith Habyarimana.

Habiyaremye Pierre Celestin yakoraga muri minisiteri y’imari n’igenamigambi (Minecofin), akaba afite impamyabushobozi mu icungamutungo (masters) yakuye muri kaminuza y’u Rwanda, ni umugabo wubatse akaba afite umugore n’umwana umwe akomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri.

Mu kwezi kw’ukwakira 2013, nibwo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yatawe muri yombi ashinjwa ruswa mu gutanga amasoko ya Leta, ndetse aza no gukatirwa imyaka ibiri yo gufungwa n’inkiko.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni inyangamugayo azwiho umurava pe!

dumbuli yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

twizereko agiye gukosora byinshi bitari bimaze iminsi bigenda neza, byabintu byo ibibazo byo gutegereza presdient kuza kubicyemura sibyo nizereko yabonye isomo rihagije!

karenzi yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

ubwo aje asanga hari ibyagezweho azabikomereho ariko yirinde kuzakora amakosa nk;uwamubanjirije kuko uyu mwanya ahawe ari ugukorera abaturage, ubwo rero nabyica, kamubayeho

kitondo yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka