Nyamasheke: Habereye impanuka y’ubwato

Mu Kiyaga cya Kivu habereye impanuka y’ubwato bwarohamye, bwari butwaye amatungo arimo inka n’ingurube Abanyekongo bari bavuye kugura mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba mu Kagali ka Rugali, Umudugudu wa Matare, mu isoko rya Rugali, hapfamo inka 4 n’ingurube 32.

Hari zimwe mu nka n'igurube zapfuye
Hari zimwe mu nka n’igurube zapfuye

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yemeje aya makuru avuga ko iyi mpanuka y’ubwato ikimara kuba, inzego z’umutekano n’ubuyobozi zahise zitabara babasha kurohora inka 32 basanga hapfuye 4, harokoka inka 28, ingurube 32 zapfuye harokoka 4.

Ati “Ubwato bwarimo inka 50 n’ingurube 45, izari zikirimo kureremba hejuru y’amazi hakomeje ibikorwa byo gushaka uko zikurwamo”.

ACP Rutikanga avuga ko hataramenyekana icyateye iyi mpanuka, ariko hakekwa ko byaturutse ku buremere bw’amatungo bwari bupakiye.

Inka zimwe zarokotse
Inka zimwe zarokotse

Aha ni na ho agira inama abantu yo kwitwararika igihe bagenda mu mazi, ndetse n’igihe bakoresha ubwato, kwirinda gupakira ibintu bifite uburemere bwinshi.

Uretse amatungo yaguye muri iyi mpanuka y’ubwato, nta muntu wigeze agirira ikibazo mu mazi kuko bose babashije kuvamo ari bazima.

ACP Rutikanga avuga ko abaturage bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, basanzwe barema amasoko yo mu Rwanda, cyane cyane mu turere duhana imbibi n’umupaka wa w’icyo gihugu, akabasaba ko igihe bambuka bakwiye kujya bitwararika gupakira ibintu bifite uburemere bwinshi, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ati “Abagenda mu bwato bagomba kwambara jire, ubwato bugomba kuba bufite ubwishingizi kandi bugatwara abantu bwagenewe bakirinda kurenza umubare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka