Nyamasheke: Ashinja ubuyobozi kumurangarana kugeza imvura imusenyeye

Ndagijimana Callixte utuye mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko imvura ivanze n’umuyaga yahuhuye inzu ye kuri uyu wa mbere tariki ya 25/08/2014 igasenyuka yose kubera uburangare bw’abayobozi b’akarere ka Nyamasheke bari baramwemereye ubufasha kugira ngo asane inzu ye yari yarangijwe n’ibimodoka by’isosiyete yakoraga umuhanda, bikarangira imvura n’umuyaga biyikuyeho burundu.

Ndagijimana avuga ko hashize gihe kirenga umwaka ibimodoka bitsindagira umuhanda binyuze imbere y’inzu ye birayitigisa kugera igiye gusenyuka, akagerageza kuyisana ariko akabura ubushobozi.

Uyu mugabo avuga ko yagejeje ikibazo cye mu buyobozi bakamubwira ko bazamuha ubufasha kugira ngo asanirwe nzu ye ndetse bakamuha n’impapuro (aba azifite) ariko inzu ye ikaba irinze irunduka agiteza ubwega.

Abivuga agira ati “nagerageje kwisunga ubuyobozi bw’umurenge ikibazo kigera ku karere, umuyobozi w’akarere avuga ko abashinwa bazampa imifuka 20 ngasana inzu yanjye nyamara narategereje kugeza inzu yanjye isenyutse”.

Ndagijimana avuga ko iyi nzu ye yazize kurangaranwa n'ubuyobozi.
Ndagijimana avuga ko iyi nzu ye yazize kurangaranwa n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko ikibazo cy’uyu muturage bagifasheho umwanzuro ko nta bufasha akwiye kandi ko nta kindi bazabikoraho bitewe n’uko yubatse adakurikije amategeko n’amabwiriza agenga abubaka hafi y’umuhanda.

Umuyobozi w’akarere avuga ko Ndagijimana yahengereye hari kuba impinduka z’abayobozi b’umurenge wa Kagano akongera akubaka aho yari yarasenyewe n’umurenge kubera gusatira umuhanda ndetse akajya agenda yongeraho n’andi mazu, uko gukora rwihishwa kukaba ariko kwatumye yubaka inzu zidakomeye byatumye zisenywa n’umuyaga uvanze n’imvura.

“Uyu muturage yarengereye umuhanda, ntabwo umuntu warengereye umuhanda yavuga ngo imodoka zirahaca hanyuma umuriri wazo ukansenyera, ikindi kuba yarubakaga mu ijoro kubera ko yari aziko bitemewe akubaka ibintu bidakomeye kugeza biguye ntabwo byabazwa ubuyobozi,” Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke.

Ndagijima Callixte atuye haruguru y’umuhanda wa kaburimbo nko muri metero 20 akaba atuye mu rusisiro rw’izindi ngo nyinshi ahari umuhanda w’ibitaka avuga ko ariho ibimodoka by’abashinwa byahitaga bigiye gushaka amabuye bizakoresha, akaba aturanye n’aho Umurenge wa Kagano wubatse nko muri metero 20.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka