Nyamasheke: Abayobozi b’imidugudu barasaba guhabwa inka

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke barasaba akarere ko bashyirwa muri gahunda y’abaturage bakwiye guhabwa inka muri gahunda ya girinka kubera ko bagira umwanya munini wo gukorera abaturage kurusha uko bakorera ingo zabo.

Mubenda Thomas uyobora umudugudu wa Rwambogo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba avuga ko umuyobozi w’umudugudu atagira umushahara nyamara akorera abaturage umwanya munini kurusha uwo yiyitaho ubwe.

Ngo yirirwa mu bibazo by’abaturage, akagira umwanya wo kujya gutegura amanama y’abaturage, akitabira inama z’abayobozi ndetse agategura akanakoresha umuganda n’ibindi asabwa.

Mubenda ngo asanga inka yamufasha kwigurira mitiwere yo kwivuza, akigurira agapantaro n’isabune ku buryo butagoranye cyangwa budakenesha umuryango we.

Agira ati “twagakwiye gushyirwa muri gahunda ya girinka, inka ikazadufasha natwe kwiteza imbere nibura ibyo tuzakura mu nka bikishyura umwanya tumara turi mu bibazo by’abaturage”.

Nzeyimana Eraste uyobora umudugudu w’ikirwa cya Kirehe mu kagari ka Rugari avuga ko umukuru w’umudugudu agira akazi kenshi ku buryo aramutse afite inka yajya asanga umwana yayahiriye akabona agafumbire mu mwanya muke abona wo guhinga, ibyo ahinze bikera neza.

Yagize ati “inka ni nziza yadufasha kwiteza imbere tukabona ifumbire mu mwanya muke tugira, wajya guhinga ukeza ugasarura, ukishimira kuba koko umuyobozi, si byiza kuba umuyobozi ukennye”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke asubiza aba bayobozi b’imidugudu ko girinka yagenewe abatishoboye, ko umukuru w’umudugudu waba atishoboye nawe yashyirwa muri iki cyiciro, ariko ko hari gahunda mu minsi iri mbere yo kubaha ibihembo birimo inka ku bakoze neza.

Yagize ati “ntabwo twatanga inka zagenewe abakene ngo tuzihe abakuru b’imidugudu, gusa turateganya kuzatanga ibihembo birimo n’inka ku bakuru b’imidugudu bakoze neza, ubwo rero nabo bashobora kuzagerwaho”.

Akarere ka Nyamasheke gafite imidugudu isaga 500, abayobozi b’imidugudu baherutse gusaba kujya bahabwa ibyicaro bya mbere mu nama z’akarere kubera agaciro bafitiye akarere ndetse barabyemererwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka