Nyamasheke: Abadepite baragisha inama ku mushinga w’itegeko ririmo izungura

Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo barasaba abaturage gutanga ibitekerezo bazifashisha mu mushinga w’itegeko rirebana n’imitungo, izungura n’impano mu bashakanye kuko bari gushaka uko itegeko ryari risanzweho ryavugururwa.

Itegeko ryari risanzweho ryatowe mu 1999, rikaba ritakijyane n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho ryatowe muri 2003 kandi rikaba ritakijyanye n’igihe; nk’uko byemezwa na Perezidante wungirije muri komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, Depite Uwayisenga Yvonne.

Depite Uwayisenga avuga ko mu itegeko risanzweho hari aho bavugamo ba burugumesitiri kandi batakibaho byarahindutse mu mitegekere y’igihugu, ikindi ngo abacamanza ndetse n’abunzi bagiye bagaragaza ko bakira ibibazo byinshi bijyane n’itegeko ririmo ibintu byinshi bidasobanutse kandi ritakijyanye n’igihe birimo ko umugabo yasaga nk’uhabwa ububasha bwinshi rimwe na rimwe agasesagura umutungo w’umuryango.

Yagize ati “abacamanza n’abayobozi bakiraga ibibazo byinshi bijyanye n’iri tegeko ririmo ibintu byinshi bitakijyanye n’igihe, turashaka kwakira ibitekerezo by’abaturage bo mu gihugu cyose tukazabyifashisha dukora itegeko rishya, kandi twizera ko rizaza ribereye abaturage kuko turi intumwa zabo”.

Depite Uwayisenga, Perezidante wungirije muri komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo.
Depite Uwayisenga, Perezidante wungirije muri komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Noella Mukarugomwa ni umwe mu baturage bavuga ko iri tegeko rikwiye guhinduka kuko bizafasha mu kurengera uburenganzira bw’abashakanye n’umwana uzazungura ababyeyi be.

Muri iyi minsi ngo wabonaga habaho gusenyuka cyane mu ngo ariko wareba neza ukabona bishingiye ku mitungo kuko abajya gutana baba bareba imitungo mbere ya byose cyangwa ukabona abantu bitaye mu izungura aho kwita ku gihuza umuryango.

Agira ati “icyo duteze ku itegeko rishya ni uko hazarebwa inyungu z’umuryango cyane , ku nyungu z’abana kuruta uko abenshi baryungukiragamo mu bijyane n’indonke, abashakanye bashakaga gutana ukabona bashyize imbere kugabana umutungo mbere ya byose”.

Migambi Joel ni umwe mu baturage bari bitabiriye gutanga ibitekerezo akaba ari n’umwunzi , avuga ko itegeko ryari risanzwe nta kibi kinini ryari rifite gusa yabonaga habaho kudohoka kw’abayobozi mu kuyashyira mu bikorwa akavuga ko akenshi amakimbirane aturuka ku mategeko aterwa no kuba benshi batayazi agasaba ko ibitabo by’amategeko yagezwa mu tugari twabo.

Migambi avuga ko kwikubira umutungo biri mu bituma umuryango ukomeza gusenyuka kandi bigaturuka ku bagabo benshi bata ingo zabo bakajya kwaya ibyo batunze bikururwa akenshi ku businzi, agasaba ko mu itegeko rishya bazabiha agaciro cyane.

Bitaganyijwe ko abadepite bagize iyi komisiyo bazazenguruka igihugu cyose basaba ibitekerezo ku ivugururwa ry’iri tegeko.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka