Nyamasheke: 35% by’ingengo y’imari y’umwaka utaha bizafasha mu bikorwa by’iterambere

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yamaze kwemeza ingengo y’imari izakoreshwa muri ako karere mu mwaka wa 2015/2016, aho 35% by’iyi ngengo y’imari bizakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Inama Njyanama yemeje ko Akarere ka Nyamasheke kazakoresha amafaranga asaga miliyari 15 na miliyoni 200 z’amafaranga y’ u Rwanda, ngo akazaturuka ku misoro yinjinzwa n’akarere ubwako, Leta y’u Rwanda ndetse n’imishinga y’abaterankunga.

Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke yemeje ingengo y'imari y'umwana wa 2015-2016.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yemeje ingengo y’imari y’umwana wa 2015-2016.

Iyi ngengo y’imari ikaba yaragabanutseho amafaranga asaga miriyoni 300 uyigereranyije n’ingengo y’umwaka ushize wa 2014/2015.

Dr Ndabamenye Telesphore, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko iyi ngengo y’imari yagabanutse kubera ko aho amafaranga yaturukaga hatigeze hiyongera, ariko yemeza ko ntacyo bizahungabanya ku mafaranga yagenewe iterambere ry’abaturage.

Agira ati “Amafaranga yagabutse bitewe n’aho twayakuraga, ariko twagerageje kuzamura amafaranga agenewe iterambere ry’abaturage nk’ubuhunzi n’uburezi, bityo tugabanya amafaranga yagendaga ku bijyanye n’ibindi bintu nk’ingendo cyangwa andi mafaranga atinjira mu bikorwa byo guteza imbere abaturage ako kanya”.

Dr Ndabamenye avuga ko Akarere ka Nyamasheke kakiyubaka bityo ubushobozi kishakakamo buturutse ku misoro bukaba bukiri buke aho buri kuri 4% by’ingengo y’imari, ariko ko hari kubakwa urwego rw’ubukerarugendo n’ibikorwa remezo ku buryo nihamara kugera ibikorwa by’umujyi n’ubucuruzi buzakomera amafaranga y’imisoro akaboneka.

Dr Ndabamenye yavuze ko njyanama yasabye ko ingengo y’imari yajya ikoreshwa yose igashira amasoko agategurirwa igihe, ba rwiyemezamirimo bakishyurirwa igihe kandi neza, bityo igihe amafaranga abonekeye agahita akoreshwa ntihazongore kumvikana ko amafaranga yasubiyeyo kandi yari akenewe.

Yagize ati “Twasabye ko amasoko yajya ategurwa hakiri kare, amafaranga ajyanye n’ibikorwa by’ubuhinzi akahagera kare kandi agahita akoreshwa, tuzakora ubuvugizi kugira ngo n’amafaranga aturuka mu mishinga itandukanye ajye abonekera igihe kandi aze afite ibyo ahita akoreshwa”.

Muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Nyamasheke 2015/2016, hazibandwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, ibikorwa remezo birimo gutanga amazi n’amashyarazi, ibijyanye n’ubuzima ndetse n’uburezi, inganda n’ubucuruzi ndetse no gufasha abatishoboye.

Amafaranga asaga 65% by’ingengo y’imari akazakoreshwa mu guhemba abakozi batandukanye bakorera akarere ndetse no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubwo ingengo yagabanutse ariko bakore ibishoboka byose mmaze ayo bafite azakoreshwe neza azabafashe kwiteza imbere

Rusake yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka