Nyamagabe: Barasaba ko umuhanda Huye-Kitabi wasanwa mu maguru mashya

Abakoresha umuhanda Huye-Kitabi barasaba inzego zibishinzwe ko zatabara mu maguru mashya zigasana uyu muhanda ingendo zitarahagarara, cyane cyane ahitwa mu Gakoma hashize hafi imyaka ibiri haracitse bikabije ku buryo imvura nyinshi iguye hazashiraho burundu.

Nubwo n’ahandi hagaragaramo ibinogo byinshi, bamwe mu bakoresha uyu muhanda twasanze muri gare ya Nyamagabe bavuga ko iyo bageze aha mu Gakoma (mu kagari ka Nyamigina mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe) bari mu binyabiziga bumva umutima ukutse ngo kuko bashobora kugwamo habayeho uburangare buke cyangwa impanuka.

“Mu Gakoma hari igikuku cyenda kurangira n’iyo imodoka ikujyanye ihageze uhita wumva umutima ukuvuyemo kuko yahanuka igahita igera mu kabande,” Habanabashaka Moise.

Aha mu Gakoma hadafatiranywe umuhanda wazashiraho wose.
Aha mu Gakoma hadafatiranywe umuhanda wazashiraho wose.

Nyuma y’uko uyu muhanda ucitse mu mpera za 2011 hari hatangiye igikorwa cyo gushaka ahantu imodoka zajya zinyura ku gice cyo haruguru ku ruhande rw’ibumoso ariko imirimo isubikwa hatarangiye, abakoresha uyu muhanda bakaba bavuga ko ahubwo amazi ashobora kuzinjiramo n’igice cyasigaye akagitwara.

“Hariya hantu bari bahakoze ari aho kuba tunyura ariko hari kugenda hinjiramo amazi ubonako hagenda hika, dushobora kuzisanga twabuze uburyo dukomeza tuzamuka tujya i Cyangugu,” Umushoferi witwa Rukundo Innocent.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko kuba imirimo yo gushaka inzira yo kuba yifashishwa itararangiye byatewe n’ubwumvikane bucye hagati ya Rwiyemezamirimo ndetse na minisiteri y’ibikorwaremezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu (RTDA).

Amazi ngo yatangiye kwinjira aho bashaka inzira yo kuba yifashishwa ku buryo badatangiriye hafi yazawutwara wose.
Amazi ngo yatangiye kwinjira aho bashaka inzira yo kuba yifashishwa ku buryo badatangiriye hafi yazawutwara wose.

Uyu muyobozi ariko yemeza ko ubu barangije kumvikana ku buryo mu minsi mike imirimo yo gushaka iriya nzira iraba yasubukuwe mu gihe hagishakishwa uko umuhanda wasanwa mu buryo burambye.

Umuhanda Huye-Kitabi ni igice cy’umuhanda mpuzamahanga dore ko werekeza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kandi ukaba unyurwamo n’imodoka nyinshi kandi ziremereye, bityo utakiri nyabagendwa bikaba byaba ari ikibazo kinini ku migenderanire n’imihahiranire y’ibi bihugu.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka hasinywe amasezerano y’inguzanyo hagati ya Leta y’u Rwanda na Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere muri Afurika (BADEA) ingana na miliyoni 10 z’amadolari (miliyari 6,7 z’amafaranga y’u Rwanda) agenewe gusana umuhanda Huye-Kitabi, iyi ikaba ari inkuru nziza ku bawukoresha.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka