Nyabimata: Barifuza ko Rusesabagina n’abo bareganwa babaha indishyi z’akababaro

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yafashe bamwe mu bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu mu minsi yashize, harimo Rusesabagina ndetse na Callixte Nsabimana wiyitaga Sankara bakaburanishwa, abatuye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bangirijwe n’abahateye bavuga ko bishimiye kuba barafashwe, bakaba bizeye ko nibamara gukatirwa bazahabwa indishyi z’akababaro.

Agasantere ka Rumenero aho inyeshyamba zasahuye butike ebyiri n'akabari
Agasantere ka Rumenero aho inyeshyamba zasahuye butike ebyiri n’akabari

Ubwo inyeshyamba zateraga i Nyabimata, zishe abantu babiri harimo umusore wacururizaga mu gasantere ka Nyabimata bajijije kwanga kubarangira aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge atuye, n’umuyobozi w’ishuri ry’ahitwa i Ruhinga wari uhatuye.

Viateur Ngirinshuti, umuvandimwe w’uwo musore wishwe, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Yahise arivamo kubera ko yabuze uwamuhaga ibikorehso by’ishuri, hanyuma ajya gufasha ababyeyi kwita ku bavandimwe be.

Agira ati “Ni we wari utugize. Ni we wadutangiraga mituweli, akadukorera ikintu cyose, none aho yiciwe papa urebye yaranahungabanye, cyane ko yamaze gupfa papa akabura n’abandi bana be b’abahungu babiri.”

Dominiko Rugerinyange, ari we se w’uwo musore, n’agahinda ko kuba yarabuze umwana we usanga agira ati “Dore nk’ubu nubatse inzu, mbura isakaro. Iyo ahaba icyo kibazo ntikiba gihari.”

Inyeshyamba kandi ubwo zateraga i Nyabimata zanasahuye amabutike abiri n’akabari byo mu gasantere ka Rumenero, ku buryo urebye ba nyirayo basigaye iheruheru, kuri ubu bakaba ari bwo barimo kwisuganya, nyuma yo kugurisha imwe mu mitungo bari bafite kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo ya Sacco bari bashoye mu byo bibwe.

Uwitwa Dancille Mukabagema agira ati “Muri butike harimo ibintu bibarirwa mu gaciro ka miriyoni ebyiri, barabitwara byose. Harimo imiceri n’utuwunga, amavuta n’imyenda. Haciyemo ukwezi baragaruka, mu Mudugudu wa Cyumuzi badukurira ibirayi byari bihinze kuri hegitari.”

Baba abacuruzi, baba abatuye muri kariya gace, ibyo bakorewe n’inyeshyamba byarabahungabanyije.

Simon Sebagema bibye ibyo yari afite muri butike byose, avuga ko gusigara iheruheru ndetse no guhangayika atekereza ko bashobora kugaruka bakica n’abandi bantu byatumye amara igihe adasinzira.

Agira ati “Njyewe namaze amezi atatu ntasinzira. Nongeye kugira ibitotsi ari uko tubonye ko batakiza.”

Kuri ubu abagize uruhare mu kubahungabanyiriza umutekano barimo gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda, abatuye i Nyabimata bavuga ko bakwiye guhanwa by’intangarugero, ariko bakazanariha ibyo basahuye, ndetse bakanatanga impozamarira ku bo biciye.

Uwitwa Viateur Barayandema agira ati “Urumva twasigaye iheruheru. Dufite ibyiringiro ko abafashwe bazatwishyura ibyacu byangijwe, ariko nyine n’abiciwe ababo bakibukwa, bagahabwa impozamarira.”

Iduka rya Dancille Mukabagema n'umugabo we ryari ryuzuye, none ubu ni bwo batangiye kongera kwisuganya
Iduka rya Dancille Mukabagema n’umugabo we ryari ryuzuye, none ubu ni bwo batangiye kongera kwisuganya

Uwitwa Ladislas Nyabyenda baturanye na we ati “Bakatiwe bagahanwa, natwe twakumva hari icyururutse ku mutima. Byaba na ngombwa abangirijwe ibintu bakabisubizwa, abiciwe ababo na bo bagahabwa impozamarira.”

Undi muturage witwa Innocent Nyaminani na we ati “Abo biciye abantu n’abo basahuye, barababaye. Kandi murabona baracyanyuzamo bakaduteza umutekano mukeya. Mwumvise abaje kuri ADENYA mu minsi yashize, umwe akahasiga ubuzima.”

Uwitwa JMV Havugimana na we ati “Ahubwo n’abasigaye bazafatwe, baburanishwe kimwe na ba Rusesabagina, maze twigirire umutekano.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka