Nyabihu: Inka 43 zahawe abatishoboye muri gahunda ya Girinka Munyarwanda

Mu mirenge ine yo mu karere ka Nyabihu hatanzwe inka 43 muri gahunda ya Girinka. Mu murenge wa Bigogwe hatanzwe inka 10, mu wa Kabatwa inka 11, uwa Shyira na Rugera naho hakaba hatanzwe 11 buri hose, Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2013.

Bamwe mu bahawe izi nka batangaje ko bishimye cyane kandi ko zigiye guhindura imibereho yabo.

Nyiramajyambere utuye mu murenge wa Bigogwe mu mudugudu wa Arusha, umwe mu bazihawe, yavuze ko kimwe na bagenzi be bazihawe ubuzima bwabo bugiye guhinduka. Yavuze ko abana babo mu gihe gito bakaba bakamirwa amata, bakabona agafumbire, bakeza kandi bakabaho neza.

Ku isoko ry'inka rya Bigogwe,aho bamwe mu baturage bashikirizwaga inka bagenewe muri gahunda ya Girinka.
Ku isoko ry’inka rya Bigogwe,aho bamwe mu baturage bashikirizwaga inka bagenewe muri gahunda ya Girinka.

Inka 43 zatanzwe n’akarere ka Nyabihu muri gahunda ya Girinka, zikaba ziyongera kuri 40 zimaze gutangwa muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014.

Abazihawe basabwa kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro bitume bikura mu bukene kandi banaziturire bagenzi babo nizibyara, nk’uko byagarutsweho n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu, Eugene Shingiro.

Muri uyu mwaka w’imihihigo wa 2013-2014 biteganijwe ko hazatangwa inka 500 muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka