Nyabihu: Ingo ibihumbi 13 zegerejwe amazi meza, ziruhuka kuvoma ibirohwa

Abaturage bo mu ngo zisaga ibihumbi 13 bo mu Mirenge ya Rugera na Shyira, bamurikiwe umuyoboro w’amazi meza wa Rubindi-Vunga ureshya na Klometero 34, basezerera ingendo ndende bakoraga bajya gushaka amazi y’ibirohwa by’umugezi wa Mukungwa, aho bahoraga bahanganye n’indwara ziterwa n’umwanda.

Umuyoboro w'amazi watashywe witezweho guhaza ingo zisaga ibihumbi 13
Umuyoboro w’amazi watashywe witezweho guhaza ingo zisaga ibihumbi 13

Hagumimana Amani utuye mu Kagari ka Mpinga, mu Murenge wa Shyira, yavuze ko amazi bahawe bari bayakeneye, kandi ko azaba uw’imbere mu gukumira abayonona.

Ati “Umuyoboro w’amazi wahozeho mbere wari warashaje cyane, amatiyo yose yarangiritse, tukabura amazi bya hato na hato, tugashoka ibiziba by’umugezi wa Mukungwa, tugahora turwaye inzoka zo mu nda, bamwe bagahora bacibwamo, abandi barwaye indwara z’uruhu n’ibicurane, zaratuzonze tudafite aho tuzicikira”.

Ati “Ubu rero tugiye kubaho gisirimu, tujye tuyanywa kandi dukarabe, twambare imyenda imesesheje amazi meza. Ubungubu turi mu murongo mwiza Leta yacu ihora ishishikariza abaturage, kubaho neza tubikesha aya mazi meza twegerejwe".

Twizeyimana Clementine we ashimira Perezida Kagame ukomeje kubagezaho ibyiza.

Yagize ati “Uyu muyoboro ni umwe mu mpamvu nyinshi ziduteye gushimira byimazeyo Umuyobozi w’Igihugu cyacu Paul Kagame, uburyo adahwema kutugezaho ibikorwa bifatika nk’ibi bihindura imibereho ubuzima bukaba bwiza. Tumwizeza kubirinda tubifata neza kandi aho bigize ikibazo tukazajya twihutira gufatanya n’ababishinzwe tubibungabunge”.

Bavuga ko bazawufata neza bawurinda icyawangiza
Bavuga ko bazawufata neza bawurinda icyawangiza

Mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, cyo gutaha uyu muyoboro w’amazi, wasanwe ku bufatanye n’Umuryango Water for People, mu mushinga wawo witwa ‘Isoko y’Ubuzima’, Umuyobozi wungirije w’uyu mushinga, Uwonkunda Bruce, yagaragaje ko Akarere ka Nyabihu kari mu Turere bigaragara ko dukeneye kurushaho kunoza isuku n’isukura, binyuze mu kwegereza abantu amazi meza.

Ati “Mu Turere 10 two mu gihugu dukoreramo, bigaragara ko abaturage benshi bakeneye amazi meza. Mu ntumbero dufite harimo no kubaka ubushobozi bwabo binyuze mu kuyabegereza no gukomeza gukora ubuvugizi mu bandi bafatanyabikorwa ngo bahagurukire kubigira intego. Nk’uko bigaragazwa n’inyigo ubwayo, ubona ko hakenewe nibura Miliyari 40 ngo abaturage bo muri kano Karere babone amazi meza. Ibyo rero kugira ngo bishoboke, ni ngombwa ko habaho ubutanye bw’inzego zose”.

Uretse abaturage biteze umusaruro kuri uyu muyoboro, ubaye n’igisubizo ku Bitaro bya Shyira ibigo by’amashuri, insengero, isoko rya Vunga n’ahandi hahurira abantu benshi ubusanzwe hagorwaga no gutanga serivisi bitayafite mu buryo buhagije nk’uko na Dr Mukantwaza Pierrette uyobora Ibitaro bya Shyira abivuga.

Ati “Ubu noneho twabonye amavomero ahagije ku buryo no kunoza isuku yaba iy’inyubako n’abatugana baje kwivuza babona amazi asukuye bigiye kujya byoroha, binagabanye umubare w’abarwaraga indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi, kuko twajyaga tubacyira kenshi”.

Akanyamuneza ku baturage begerejwe umuyoboro w'amazi meza kari kose
Akanyamuneza ku baturage begerejwe umuyoboro w’amazi meza kari kose

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yavuze ko hari icyiyongereye ku bipimo aka Karere gafite mu gukwirakwiza amazi meza.

Ati “Turi ku kigero cya 77,9% by’abafite amazi meza. Gusa dukurikije umuvuduko w’intego twihaye, bigaragara ko tugifite umukoro ukomeye. Hari imiyoboro twagiye tubarura ngo tumenye imiterere yayo n’ibigomba gusanwa, aho nk’ubu dufite igera ku 9 turi mu nzira yo kuvugurura ku bufatanye na WASAC n’abandi bafatanyabikorwa. Birumvikana ko nitubigeraho, umubare munini w’abaturage uzagerwaho n’amazi meza bityo n’intego yo kuyabegereza ku kigero cya 100% na yo tuyigereho”.

Yashimiye aba bafatanyabikorwa bagize uruhare mu ivugururwa ry’uyu muyoboro, ndetse n’abaturage bemeye gutanga ubutaka bwabo bwanyujijwemo amatiyo y’amazi.

Uyu muyoboro Rubindi-Vunga ufite ibilometero 34.2, aho witezweho kugeza amazi ku ngo 13,456, ukaba wuzuye utwaye Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni umuyoboro watashywe ku mugaragaro hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’amazi, wahujwe no kwibukiranya uruhare rw’amazi mu kurengera ibidukikuje n’urusobe rw’ibinyabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka