Nyabihu: Batewe impungenge n’umugezi baturiye ushobora kubasenyera

Abatuye hafi y’umugezi wa Kinoni mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amazi yawo akomeje kwangiza ubutaka bwo ku nkengero zawo, bigatuma asatira inzu zabo n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, hakaba hari impungenge z’uko nta gikozwe mu maguru mashya ngo ashakirwe inzira anyuramo, bazisanga hasigaye amatongo ndetse n’umuhanda bikazagorana ko uba nyabagendwa.

Amazi agenda acukura itaka agasatira ingo nyamara ngo si uku hahoze
Amazi agenda acukura itaka agasatira ingo nyamara ngo si uku hahoze

Ni ikibazo gikomeje kugaragara mu Mudugudu wa Kabagundu, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Kintobo, aho inzu zituwemo n’izikorerwamo ubucuruzi, amazi agenda azisatira, ku buryo hari n’ahagaragara intera itarenga metero ebyiri hagati y’aho ayo mazi agarukiye n’aho izo nzu ziri.

Mukandori Stephanie agira ati “Amazi y’uyu mugezi agenda yinjira mu butaka bukariduka, akabona ubusatira inzu zacu kandi uko iminsi ishira ni na ko arushaho kuzisatira. Mu gihe cy’imvura ho haruzura agasandarira mu mazu akuzuramo, tukabura aho tunyura. Hari aho yagiye yishakira inzira hirema ibyobo birebire arekamo, ku buryo umuntu atanarebye neza yabigwamo. Ni ikibazo kidukomereye turasaba ubuyobozi ngo burebe uko bucyigaho budukize aka kaga”.

Uretse inzu z’abaturage, ayo mazi bigaragara ko asatira umuhanda mu buryo uri mu manegeka, bafite impungenge z’uko na wo ushobora kuzariduka.

Kabera Valens agira ati “Dutewe impungenge n’uburyo uyu muhanda wa kaburimbo na wo amazi akomeje kugenda awusatira akawushyira mu manegeka, ukaba ushobora kuzariduka. Kandi murazi neza uburyo uyu muhanda ukoreshwa n’abantu batabarika mu bikorwa by’ubuhahirane n’imigenderanire, uramutse wangiritse byadindiza ibintu byinshi. Dusaba ko ibyo byakumirwa ingaruka z’aya mazi zitaragira ubukana”.

Ngo iki kibazo kihagaragaye muri iyi myaka ya vuba, kuko bakihatura uwo mugezi wanyuraga mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo; mu kuwutunganya bagamije gukumira ubukana bw’amazi aturuka mu misozi yo mu bice byo muri Nyabihu, akaba aribwo bawushakiye inzira bawuyobereza mu gace unyuramo muri iki gihe, ukiroha mu bibare byagiye bicukurwa mu Kibaya cya Mugogo.

Ati “Urebye imiryango ihatuye harimo ihamaze imyaka irenga na makumyabiri, kandi abo bose ubwo bahubakaga na nyuma yaho nta mugezi wahanyuraga. Izi mbogamizi dukomeje gukururirwa n’uyu mugezi utuma tutakirya ngo bitugere ku nzoka, cyangwa ngo turyame dusinzire”.

Yungamo ati “N’abayobozi dutakira ngo barebe uko badukiza aya mazi ntacyo badusubiza. Twibaza niba bazaza kudutabara twamaze kugwirwa n’izi nzu cyangwa hari abahirimye muri ibi byobo amazi yiretsemo twarayobewe”.

Kigali Today imaze iminsi igerageza kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, igira ngo imubaze ingamba bafitiye icyo kibazo, ariko inshuro zose umunyamakuru yamuhamagaye kuri telefone ngendanwa, ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye abimubaza ntacyo yigeze abivugaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka