NUR iraruhuka, abacuruzi bakarira

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Huye uzwi cyane nk’umujyi wa Butare batangaza ko mu gihe abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda bari mu biruhuko, bagira igihombo gikomeye kuko aba banyeshuri aribo bagize umubare munini w’abakiriya babo.

Iyo ugeze mu mujyi wa Butare mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) akagereranya icyo gihe n’igihe abanyeshuri bagarutse ku masomo, usanga bigaragarira buri wese ko haba hari ikintu kinini cyahindutse.

Mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri usanga uyu mujyi urangwa cyane n’urujya n’uruza rw’abantu benshi. Nyamara mu gihe aba banyeshuri bari mu biruhuko cyane ibyo bagira mu mpera z’umwaka, uyu mujyi urangwa n’ituze rigaragarira buri wese.

Abacuruzi b’ubuconsho, amatelefone, utubari, amaresitora, abatwara imodoka zitwara abagenzi, amamoto n’abandi batangaza ko ibura ry’abanyeshuri muri uyu mujyi ari igihombo gikomeye kuri bo.

Umushoferi w’imodoka itwara abagenzi uzwi ku izina rya Murokore, mu gihe yari atwaye imodoka ye ashakisha abagenzi ahitwa i Tumba muri uyu mujyi, yari ari mu modoka we n’umufasha kwakira amafaranga gusa (convoyeur) bashakisha abagenzi ariko bababuze.

Si imodoka ye gusa yari irimo ishaka abagenzi, ahubwo hari n’izindi zarwaniraga abagenzi kugeza n’ubwo aba convoyeur bagera ubwo batukana kubera abagenzi.

Murokore n’uburakare ati: “Sijye uzabona abanyeshuri ba kaminuza batangira kuko umuntu ntakibona n’ibirayi by’abana”.

Murokore wari umanukanye abagenzi batatu gusa mu modoka ubusanzwe itwara abagenzi 18 avuga ko mu gihe abanyeshuri ba kaminuza bari ku masomo, adashobora gutwara imodoka ituzuye abagenzi.

Agira ati: “Mu gihe cyose namanukaga mvuye i Tumba njya mu mujyi, nashoboraga gukuba kabiri inyungu nabonaga kuko iyo nakuraga abagenzi aha i Tumba nageraga kuri kaminuza hafi ya bose bavamo ngashyiramo abandi bajya mu mujyi kandi tagisi ikongera ikuzura”.

Nyamara mu bihe aba banyeshuri bari mu biruhuko, avuga ko ashobora kuva i Tumba akagera mu mujyi atwaye abagenzi batarenze icumi.
Dave Nshimyumukiza ni umucuruzi w’amatelephone mu iduka rigari ry’amatelefoni gusa ryitwa “Hello Phone”.

Hari mu masaha ya saa tatu, iri duka Nshimyumukiza aririmo we n’abakobwa babiri gusa bamufasha gucuruza aya matelefone ariko nta muntu wundi uryinjiramo.

Nshimyumukiza avuga ko bashobora kumara nk’iminota igera kuri 30 nta mukiriya winjiramo. Nyamara mu gihe abanyeshuri ba kaminuza bahari ri duka rya Hello Phone riba ari nyabagendwa kandi rigurisha.

Nshimyukiza agira ati: “abanyeshuri baragura kandi nubwo batagura binjiramo ukabona ubuzima burakomeza, usanga aha hinjira abantu benshi bakubaza, bigatuma n’abandi binjira kureba bamwe bakagura abandi bakaduha gahunda bazaguriraho”.
Yongeyeho ati: “ubuzima bwa Butare ni kaminuza”.
Emmanuel Bashili ucuruza ubuconsho muri uyu mujyi we avuga ko mu gihe abanyeruri baba bahari uyu mujyi aribwo ushyuha, ibi bituma ari naho ubucuruzi bwe ndetse na bagenzi be bugenda, ati: “abanyeshuri batugize imfubyi... nk’ubu uko ndangura abanyeshuri bahari n’iyo badahari biba bitandukanye kuko uranguye byinshi badahari ntacyo wageraho”.

Ibi bigarukwaho kandi n’abanyatubari kuko bavuga ko utubari dushyuha kandi tugira n’abakiriya benshi mu gihe abanyeshuri ba kaminuza baje. Amaresitora atari make, cyane cyane akorera mu nkengero za kaminuza magingo aba yafunze, ba nyirayo batangaza ko aya maresitora afunga buri gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri akongera gufungura abanyeshuri baje.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka