NUR: Hataburuwe imibiri y’abantu 15 bahiciwe muri Jenoside

Nyuma y’imyaka 17 Jenoside ibaye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda habonetse imibiri y’abaguye muri iyi kaminunza mu gihe cya Jenoside yakozwe mu mwaka w’1994.

Imibiri y’abantu bagera kuri 15 barimo ab’igitsina gore na gabo ariko batarimo abana babonetse mu murima wa kaminuza uri munsi y’amacumbi kuri ubu yihariwe n’abahungu gusa ariko mu gihe cya jenoside akaba yari asangiwe n’ibitsina byombi.

Uyu murima mu usanzwe uhingwa n’abaturage basanzwe ndetse n’aha hataburuwe imibiri hakaba hari hasanzwe hahingwa ariko ubu uyu murima warahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibihingwa (RAB) ngo kibe aricyo kiwuhinga.

Umukozi wavumbuye iyo mibiri yavuze ko bigaragara ko aha hantu hari hasanzwe hahingwa ariko aba bantu bakabacaho ku bushake. Yagize ati “nakubisemo isuka mpita mbona nzamuye umubiri w’umuntu ucyambaye imyenda turebye tubona haracyarimo benshi duhita duhamagara gapita wacu bahita baza barakomeza barabataburura”.

Urebye ahataburuwe aba bantu nta cyobo cyari gihari ahubwo bari barengejeho gusa igitaka kuko bari nko muri santimetero 40 gusa.

Providence Mujawamariya umwe mu banyeshuri wahise wihutira gutaburura iyo mibiri yavuze ko abo bantu bishwe urw’agashinyaguro kuko basanzemo intosho z’amabuye bigaragara ko babanje kuyaterwa mbere y’uko bicwa cyangwa bakaba baratewe kugeza bapfuye.

Umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu, Sixbert Ibyishaka, avuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwa kaminuza bakoza iyi mibiri kugirango bazayishyingure mu masanduku yabugenewe. Yavuze ko bazabashyingura mu rwimutso rwa kaminuza mu gihe cy’icyunamo gitaha.

Sixbert avuga ko bishoboka ko aha hantu haba hakirimo indi mibiri kuko iyi yabonetse yataburuwe hejuru cyane. Muri kaminuza habarurwa abantu benshi biciwe mo mu giha cya Jenoside yo mu 1994.

Paul Rutayisire, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane avuga ko umunyeshuri wa mbere wa kaminuza wiciwe muri kaminuza, yishwe ku itariki ya 21 Mata 1994.

Kaminuza nkuru y’u Rwanda yashinzwe mu mwaka w’1963.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje kubona ikigo nk’iki kikibonekamo imibiri y’abazize jenoside. kuko nkeka ko abiciwemo ari abari kugirira igihugu akamaro. nibashakwe basubizwe icyubahiro bambuwe. iki kinyamakuru ni ubwa mbere nkibonye courage nduzi....

yanditse ku itariki ya: 5-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka