Ntawe uzabona usa n’undi, ntawe uzabona umeze nkanjye - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame aratangaza ko nta muntu usa n’undi kandi ko ntawe uzaboneka umeze nka we, kuko hashobora kuboneka ibikorwa birenze n’ibyo akora cyangwa yakoze.

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024, ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na KT Radio.

Abajijwe niba koko hari umuntu abona ushobora kuzamusimbura uri ku rwego rwe, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu usa n’undi.

Yagize ati “Ntawe uzabona usa n’undi, ntawe uzabona umeze nkanjye, ariko undi uzabona utameze nkanjye, ashobora no gukora ibi ngibi nkora no kurushaho, ntabwo dusa, buri wese afite ubudasa bwe, muri uko kudasa hari ushobora gukora ibintu ku bundi buryo ndetse abantu bakanavuga bati ariko ibi uzi ko ari byo twari tubuze!”

Yongeyeho ati “Nta muntu ushobora gusa n’undi, n’ibyo ushima uyu munsi byakozwe na kanaka, ariko hirya no hino hari undi hari abandi, bashobora kubikora mu buryo bundi cyangwa se bazana uburyo bundi bwo kubireba ugasanga ari byo. Ni na byo gutegurira abantu no mu mikorere ya buri munsi abantu bakwiye kuba batekereza batyo, ushobora kubikora ndetse no mu mucyo no mu ngeso nzima ugatangira kuboneka ubu ngubu.”

Perezida Kagame avuga ko ibikorwa byinshi bitamuturukaho, ahubwo bituruka mu bandi ubundi bakabihuza, we akabiha umurongo bikorwamo.

Ati “Ni ukubiha uburyo ariko byaturutse no mu bandi, abo rero barahari, barahahora, uburyo bwo kuyobora ibyo ngibyo nibwo abantu bashobora kuza bakabukora, ni bo benshi hatazamo kubikabya wenda ngo abantu bumve ko kubera ko ibintu bigenda neza ndi umuyobozi ubu abantu bakwibwira ko byose ari jye ubikora, ntabwo ari byo.”

Akomeza agira ati “Ahubwo kwa guterwa amacumu buri munsi kw’ibintu biba mu gihugu cyacu mpangana na byo, ngira n’amahirwe y’uko abantu banyitirira ibintu navanye mu Banyarwanda, nkabishyira ku murongo wenda bikagenda neza, naho ubundi ibyinshi biri mu Banyarwanda, bishaka gusa ko ubireba neza ukabishyira mu murongo kandi ugahozaho ntufate hirya no hino.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko ubuyobozi bushaka gusa imyifatire n’imyitwarire bidasaba kuba ari ubwenge urusha abandi, cyangwa se ibindi bikorwa bihambaye by’igitangaza, kuko iyo uri umuntu ushishoza kandi ugahozaho ari byo bikugira umuyobozi kandi bigatuma Igihugu kiyoborwa neza, rero bituruka henshi, gusa ngo ntabwo ari ibintu byoroshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose avuga amagambo meza nkamukunda kandi akabishyira mu bikorwa.Ubundi uyu niwe muyobozi uba ukenewe.Ukora neza yewe binagaragara,utamukunze waba ufite ikibazo pe.Imana ikomeze imutize uburame ndetse no kumwongerera ubundi bwenge n’imbaraga.

Emmanuel IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka