“Nta Gihugu Gishobora Kwigira Kitazamuye Umusoro” - Amb Fatouma Ndangiza

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatouma Ndangiza aratangaza ko nta gihugu gishobora kwigira kitazamuye imisoro. Ibi madamu Ndangiza yabivuze kuri uyu wa kane mu Ntara y’iBurengerazuba, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kwigira bahereye mu nzego z’ibanze.

Gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwihutisha gahunda yo kwigira byakorewe mu karere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba, bitangizwa na Guverineri w’Intara Kabahizi Célestin ari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatouma Ndangiza.

Inama yari ihuje RGB, Intara, Minaloc, n'inzego z'umutekano.
Inama yari ihuje RGB, Intara, Minaloc, n’inzego z’umutekano.

Fatouma Ndangiza, yavuze ko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kwihuta mu iterambere hatazamuwe imisoro, kandi ngo nta kabuza, u Rwanda ruzabigeraho binyuze muri gahunda rwiyemeje yo kwigira.

By’umwihariko turizera ko mbere y’uko inama irangira tuza kuba twafashe ingamba z’uburyo twazamura umusoro, kuko nta gihugu cyakwigira kitazamuye imisoro, niba u Rwanda rumaze kugera kuri 61% by’imisoro iva mu Rwanda turifuza ko byazamuka bikazagera no kuri 90% tukazagera n’igihe tutazongera gukenera inkunga z’amahanga.

Ambasaderi Fatouma Ndangiza aganira n'abanyamakuru.
Ambasaderi Fatouma Ndangiza aganira n’abanyamakuru.

Uburyo buzakoreshwa kugira ngo imisoro irusheho kwiyongera ngo si ukuzamura umusoro nyirizina, ahubwo ni ukongera umubare w’abasora n’ibisoreshwa, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ibi kandi byakirwa neza n’abasora bo mu karere ka Karongi, nk’uko umwe muri bo ukorera mu isoko rishya rya Kibuye.

Yagize ati: “Nibongera umubare w’abasoreshwa bizaba ari byiza kuko n’ubusanzwe ayo twasoraga twe twumvaga ari menshi. Dusora buri munsi 200FRW, na 5000FRW buri kwezi.”

Muri iyo nama y’iminsi ibiri RGB irimo kugirana n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Ntara y’i Burengerazuba, Ambasaderi Ndangiza yavuze ko barimo no kurebera hamwe amahirwe ya buri karere mu gihugu, ku bintu bishobora gushingirwaho mu kwiteza imbere biciye mu ishoramari.

Mu Ntara y’i Burengerazuba by’umwihariko mu karere ka Karongi, amahirwe ahiganje ni ay’ubukerarugendo n’amahoteli kubera umutungo kamere w’ikiyaga cya Kivu n’amashyamba.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, we ati kuba akarere gaherereye mu mutima w’Intara y’iBurengerazuba, nabyo ni amahirwe akomeye kuko mu minsi iri imbere kazaba icyambu cy’ubuhahirane hagati y’uturere twinshi ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo igihe umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu uzaba warangiye.

Umuhanda watangiye gukorwa, biteganyijwe ko imirimo izamara imyaka ibiri

Ambasaderi Ndanginza avuga ko ngo nubwo gutangiza igikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kwigira mu Rwanda byagombaga kugira aho bihera, by’umwihariko ngo byahereye mu Ntara y’i Burengerazuba kubera ko bahagaze neza mu gucunga neza umutungo wa leta, no kwihutira ibikorwa by’iterambere ashingiye ku bufatanye bagirana na RGB.

Ku munsi wa mbere w’inama, Guverineri Kabahizi Célestin ni we wayitangije mu izina rya Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James utarabashije kuba ahari, ariko kuri uyu wa gatanu nawe ubwe arahibereye, ubwo baza gufata imyanzuro y’uko inzego z’ibanze zigomba kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo kwigira.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Ndangiza avuga sinzi niba ari ubushakashatsi yakoze, ariko kuvuga ngo nta gihugu na kimwe gishobora kwigira kitazamuye imisoro sinemeranye nabyo na gato! Iyo biba ari byo u Rwanda ruba ari urwa mbere mu bukungu kuko imisoro yacu iri mu misoro ihanitse ku isi!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 19-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka