Ni izihe ngamba zihari zo kurandura ikibazo cy’abana bo ku muhanda?

Hirya no hino haracyagaragara abana ku mihanda babiterwa n’impamvu zitandukanye ziganjemo ibibazo biterwa n’imiryango. Ni ikibazo gihangayikishije kuko abo bana usanga babaho mu buzima bubi, bigatuma na bo bishora mu bikorwa bibi birimo ubujura, urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.

Ababyeyi basabwa kurinda abana babo ibituma bajya kuba ku muhanda
Ababyeyi basabwa kurinda abana babo ibituma bajya kuba ku muhanda

Amakimbirane yo mu ngo, ababana batarashakanye, ubushoreke n’ubuharike, ababyeyi batoteza abana bakabaha ibihano by’indengakamere, ubusinzi, urugomo, uburaya, ubukene bukabije no kutita ku bana, ni bimwe mu bitera abana kujya ku mihanda nk’uko bamwe mu bana bahaba babitangarije Kigali Today.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni ubushobozi buke bwo mu rugo, hahorayo amakimbirane ntituyihanganire hanyuma tukiyizira mu muhanda. Kurya ni ugusaba, ntaho dufite ho kuryama. Icyo nifuza ni ukubona aho mba nkabona igishoro nanjye nkicururiza nkagira ejo heza.”

Ibyo abihurizaho n’abandi benshi kuko bagaragaza ko byose byatewe n’imiryango yabo, bagasaba ko basubizwa mu ishuri.

Umwe mu batewe inda uba ku muhanda asaba ko bafashwa bakava ku muhanda. Ati “Papa ndamufite ariko ntabwo tubana mu rugo, abana tuvukana twese twaratorongeye. Naje nje gushakisha ubuzima ariko byaranze, turara aho tubonye.”

Avuga ku mwana yabyariye ku muhanda, yagize ati: “Inda ye nayisamye mba mu muhanda, ngiye kumara imyaka itatu i Kigali. Mwadufasha mukadushakira aho kuba tugashaka n’igishoro.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, National Child Development Agency (NCDA), gisaba ababyeyi kumenya inshingano zabo, kikibutsa ko Leta ihari ngo ifashe abafite ubushobozi buke kwikura mu bukene.

Gishishikariza Abaturarwanda bose kugira uruhare mu guca abana ku muhanda batanga amakuru ku gihe kuko hari uburyo bwinshi bwateganyijwe bwo gufasha aba bana.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imikurire no kurengera umwana, Iradukunda Diane, agira ati: “Twizera ko igihe cyose ababyeyi bafashe inshingano zo kwita ku bana, byagora ko hari umwana wajya ku muhanda. Na wa wundi ufite intege nkeya, turabizi ko Leta y’u Rwanda ifasha ababyeyi badafite ubushobozi kugira ngo na bo babashe kwivana mu bukene. Intambwe ya mbere igomba guterwa n’uriya mubyeyi, ni ugutanga uburere buboneye ku mwana.”

Akomeza avuga ko hari uburyo bwinshi bwo gufasha aba bana, kuko bagomba kugira imiryango babamo.

Ati: “Dufite ba Malayika murinzi, abo ni ababyeyi bagira ubushake bwo kuvuga bati ‘twebwe muduhe abana tubarere’. Hari n’indi gahunda yo kuba warera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko. Igisubizo ntabwo ari ukujya mu muhanda ahubwo ni ukumva ko hari imiryango ishobora kuba yabakira.”

Iyo aba bana basanzwe baba ku muhanda, bigaragaye ko bamaze kwandura ingeso mbi, bajyanwa mu bigo ngororamuco by’igihe gito.

Byagaragaye ko hari ababyeyi bakoresha abana babo basabiriza birengagije ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Aba bagirwa inama yo kubireka batarafatwa ngo bahanwe.

Mu rwego rwo kurandura iki kibazo, hari amabwiriza yasohowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), agamije guca ubuzererezi mu bana, kugorora abana b’inzererezi no kubasubiza mu muryango no mu ishuri.

Mu ngingo yayo ya 6, ivuga gutanga amakuru ku mwana wabuze umuryango, ko mu gihe umwana yabuze, umubyeyi wese agomba kumushakisha aho akeka yaba aherereye, yamubura agahita abimenyesha ushinzwe umutekano mu Mudududu, na we akabimenyesha Umukuru w’Umudugudu bagafatanya gushaka uwo mwana, na bo bamubura, bigahita bimenyeshwa Polisi bitarenze umunsi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka