Ngororero: TIG yatuje umusaza ufite ubumuga bwo kutabona

Ababa mu ngando y’igihano nsimbura gifungo (TIG) mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero bubakiye umusaza witwa Uramutse Joseph wavukanye ubumuga bwo kuatabona, ubu ufite imyaka iri hejuru ya 85 nubwo atibuka neza igihe yavukiye.

Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Rukaragata mu kagari ka Rususa, aturanye n’ahakambitse ingando ya TIG, akaba yarabaga mu kazu gato cyane kandi kenda kumugwaho bityo nk’abaturanyi iyo ngando yiyemeza kumwubakira inzu.

Ubwo twamusangaga muri iyo nzu igizwe n’ibyumba 3 na saro, ndetse ikaba ifite igikoni n’ubwiherero, Uramutse yatugaragarije ibyishimo yatewe no kuba ahantu yizeye umutekano we, kuko mbere iyo imvura yagwaga yagiraga ubwoba ko akazu yari atuyemo kamugwaho.

Inzu abari mu ngando ya TIG mu karere ka Ngororero bubakiye umusaza ufite ubumuga bwo kutabona witea Uramutse.
Inzu abari mu ngando ya TIG mu karere ka Ngororero bubakiye umusaza ufite ubumuga bwo kutabona witea Uramutse.

Nubwo atazi ubwiza bw’iyo nzu, uyu musaza avuga ko n’iyo ayigendamo cyangwa ayikoraho yumva ari inzu ikwiye Umunyarwanda, akaba ashimira abaturanyi be, aribo bakora imirimo nsimburagifungo bakambitse hafi ye.

Ndahumba Jean Pierre ukurikirana ibikorwa by’ingando za TIG mu karere ka Ngororero avuga ko abatuye muri iyo ngando bafite intego yo kubana neza n’abaturanyi ndetse bakanafasha abatishoboye kuko ari inshingano za buri Munyarwanda.

Uretse inzu yubakiwe, uwo musaza yanahawe ibikoresho birimo ibiryamirwa, intebe n’ameza ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bisanzwe, kandi ngo abari muri iyo ngando basimburanwa kumukorera imirimo itandukanye harimo no kumushakira amafunguro.

Uramutse arashimira abamufasha ahabwa n'abantu batandukanye mu mibereho ye.
Uramutse arashimira abamufasha ahabwa n’abantu batandukanye mu mibereho ye.

Gusa uyu musaza avuga ko ikibazo gikomeye asigaranye ari icyo kubona icyo kunywa kuko ibyo akenera nk’ikigage n’urwagwa bigurwa amafaranga kandi akaba atarigeze anywa amazi, kuko ngo amugwa nabi.

Uramutse utarigeze ashaka umugore mu buzima bwe, asanga kubaho kwe abikesha abaturanyi akaba abasabira umugisha n’amahirwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musaza mubuzimabwe ntiyajyaga asiba misa numunsi numwe nubwo habaga haramutse imvura imeze gute

nize yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka