Ngororero: RPEP itumye biyemeza kuba intumwa z’amahoro

Nyuma y’ibyumweru bitatu, umushinga Rwanda Peace Education Program (RPEP) uharanira kubaka amahoro ukora imurika rigamije kwigisha amahoro mu karere ka Ngororero, abakurikiranye inyigisho zahabereye biyemeje kuba intumwa z’uwo muryango mu kubaka umuco w’amahoro nk’indangagaciro nyarwanda.

Aba baturage bavuga ko babashije kubona ko ibyo abantu bafataga nk’ibibatanya byakoreshwa mu kuba umwe. Abanyeshuri n’abarezi bakurikiye iyi gahunda bifuje ko yakwihutishwa mu gushyirwa mu nteganyanyisho z’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu gusoza iri murika ryamaze ibyumweru bitatu kuva kuwa 23/6-11/7/2014, abatuye akarere ka Ngororero bizeje umuryango Rwanda Peace Education Program ko bagiye kuba abarimu b’amahoro muri aka karere. Ari urubyiruko n’abakuze, basanga ntagikwiye gutanya Abanyarwanda kandi ngo gukora ibyiza ntibisaba imyaka n’igihe nkuko babyeretsewe.

Hifashishwa inyigisho mu mafoto.
Hifashishwa inyigisho mu mafoto.

Mugabukiza Fiacre, umunyeshuri wiga muri mu ishuri rya tekiniki rya Gatumba avuga ko hamwe n’abandi banyeshuri bakurikiranye iri murika bafashe ingamba zo kugera ikirenge mu cya bagenzi babo batanze ubuhamya bw’ibyababayeho mu buzima kandi ubu bakaba bafatwa nk’intwari mu kubaka amahoro.

Ibi abihurizaho na Karangwa P Celestin, umwarimu nawe uvuga ko abarezi bose bakwiye guhagurukira hamwe bakagaragaza ko impano yo kwigisha Imana yabahaye yakubaka igihugu gituwe n’abakundana kandi babanye neza. Akomeza avuga ko abarezi bagize uruhare mu kwigisha urwango ubu igihe kikaba kigeze ngo bigishe urukundo.

Bamwe mu banyuze mu bihe bikomeye by’urwango ndetse no gukomereka imitima kuburyo butandukanye, batanga ubuhamya ko bahindutse ubu bakaba bafite amahoro.

Amafoto n'ubuhamya byifashishwa mu masomo atangwa na RPEP biteguye mu buryo bwa gihanga.
Amafoto n’ubuhamya byifashishwa mu masomo atangwa na RPEP biteguye mu buryo bwa gihanga.

Havugimana Narcisse avuga ko yavuye mu bacengezi kubera ikinamico museke weya kubera inyigisho nziza itanga bityo akaba ashimangira ko gutanga ubuhamya bwiza byubaka umuryango. Aba bose hamwe na bagenzi babo bakaba bazakomeza kuba abarimu b’amahoro.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program, Kayirangwa Anita, avuga ko nyuma yo kwishishanya asanga kubana bishoboka. Yizeza Abanyengororero ko umuryango ayoboye utazabajya kure mu nzira biyemeje, ko kandi Leta ishyigikiye icyatuma Abanyarwanda babana mu mahoro. Anashima uburyo Abanyengororero bitabiriye iki gikorwa.

Muri rusange, abantu 2362 nibo basuye iri murika, naho abahuguwe ni 224, bakaba aribo benshi bitabiriye iki gikorwa mu turere 5 iyi gahunda imaze kugeramo nkuko Kayirwangwa abivuga, ibi bikaba bitanga ikizere ko Ngororero ishaka amahoro kandi abayituye biteguye kubigiramo uruhare.

Abakurikiye inyigisho bose biyemeje kuba abarimu b'amahoro.
Abakurikiye inyigisho bose biyemeje kuba abarimu b’amahoro.

Rwanda Peace Education Program ni umushinga uhuriweho n’ibigo bitandukanye birimo Aegis Trust, Radio La Benevolencia, Institute of Research and Dialogue for Peace (IRDP) na USC Shoah Foundation.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahro arambe muri aka karere dutuye usanga karakuzne kuba ishingiro ry;intambara zose ari nazo zatumye akenshi tudatera imbere

marebe yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka