Ngororero: Nyuma y’amezi 4 gusa amatara yashyizwe ku muhanda mu mujyi ntiyaka
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2013 nibwo abatuye mu mujyi wa Ngororero bishimiraga ko batakigendera mu mwijima kubera amatara yashyizwe ku muhanda no mu mujyi rwagati, ariko nyuma y’amezi 4 gusa ayo matara ntacyaka.
Abatuye mu mujyi wa Ngororero bibaza impamvu ayo matara ataka, ariko igisubizo ni uko amenshi muri yo yahiye akaba atagikora.
Kimwe mu byibazwaho ni ubwoko bw’amatara yashyizwe muri uwo mujyi adasanzwe amenyerewe ahandi, bikaba bikekwa ko yaba ataramba cyangwa adashoboye kwakira umuriro uyageramo bigatuma apfa ubusa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel, aherutse kuvuga ko akarere kazavugana n’abashyizeho ayo matara maze bakayasimbuza ayandi kuko bigaragara ko ayo yashyizweho adakemura ikibazo.
Ubuyobozi bw’ibanze mu murenge wa Ngororero ndetse n’abatuye umujyi wa Ngororero bavuga ko ayo matara yafashaga mu kugabanya uburaya bwakorerwaga ku gasozi mu mujyi wa Ngororero.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mubona Ngororero hari aho igana koko, njye buriya ndeba ibyaho bikanshanga kuko ubuyobozi bwahariya budahagurutse ngo bwite kubibazo by’abaturage ndetse n’iterambere ry’akarere ahubwo bagahama bishyirira mu nda zabo zidahaga, ntaterambere Ngororero izigera igeraho rwose. Nawe se uretse n’ibyo iyo urebye uwo muriro ibikorwa by’abaturage wangirije kandi kugeza n’ubu bakaba badahabwa ingurane, kandi byose usanga babikorana igitugu ukagirango ahari bari muri Leta yabo yigenga! Njye narumiwe Leta y’u Rwanda ishatse yatabara kariya Karere.
si muri Ngororero gusa kuko nayo akarere ka gasabo kashize kumuhanda wa ZINDIRO -AZAM nayo yatse iminsi mike agahita azima kandi amaze hafi umwaka ashyizweho.Muzatubarize Mayor wa GASABO impamvu ataka.