Ngororero: Hari abavuga ko inoti nshya ya 500 ibatera urujijo

Nyuma y’uko Banki nkuru y’Igihugu isohoye inoti nshya ya 500, bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero barimo ababacuruzi n’abakora muri serivisi zicuruza amafaranga bavuga ko iyo noti ibatera urujijo kuko zijya gusa n’inoti y’amafaranga 1000.

Umugore ucuruza mu isoko rya Ngororero yadutangarije ko inoti nshya ya 500 imaze kumuhombya amafaranga agera ku bihumbi 3000, kuko abakiriya bagiye bayimwishyura akabagarurira amafaranga azi ko ari inoti y’1000 bamuhaye.

Bamwe bemeza ko zisa bikabatera urujijo.
Bamwe bemeza ko zisa bikabatera urujijo.

Uretse uyu mugore, hari n’abacuruzi bo mu mujyi wa Ngororero bahamya ko bagiye bahabwa iyo noti kenshi bakibwira ko ari iy’igihumbi kuko zijya gusa ariko bigakabya iyo ari mu masaha y’ijoro kuko zose zifite ibara ry’ubururu.

Umukozi wa banki ya BK ishami ryo mu karere ka Ngororero ukora kuri caisse, cyangwa aho bakirira bakanatangira amafaranga nawe avuga ko hari abakiriya bazana izo noti bazivanze mo iz’1000 n’iza 500 kuzitandukanya bikagorana kuburyo bisaba ubushishozi.

Uyu mukozi wa BK anavuga ko uretse kuba iyo noti itera urujijo kuko isa n’iya 1000, anavuga ko akurikije imiterere y’izindi noti, inoti nshya ya 500 yoroshye kuburyo hari n’izatangiye gusaza, akaba asanga bitazoroha kuzikoresha mu cyuma gitanga amafaranga (ATM).

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka