Ngororero: Bahinduye uburyo bwo kugaragaza uko imirenge yarushanyijwe mu mihigo

Nyuma y’imyaka 6 ishize inzego zitandukanye za Leta zikorera ku mihigo, mu karere ka Ngororero bahinduye uburyo bagaragazaga uko imirenge yakurikiranye mu gushyira mu bikorwa ibyo basezeranyije umuyobozi w’akarere n’abaturage.

Mu myaka ishize hakorwaga urutonde rw’uko imirenge yakurikiranaga kuva kuwa mbere kugera kuwa 13, mu mirenge 13 igize akarere, ariko ubu batangiye kugaragaza uko imirenge yesheje imihigo ishyirwa mu matsinda hakurikijwe amanota imirenge yabonye.

Bamwe mu bitabiriye itangazwa ry’uko imirenge yesheje imihigo kuri uyu wa 14/08/2014 bavuga ko ari byiza ku mirenge yabaga iya nyuma kuko byayiteraga ipfunwe, ariko bikaba n’igihombo ku mirenge isanzwe ihatanira umwanya wa mbere.

Atangaza uko imirenge yesheje imihigo imbere y’inama njyanama y’akarere, bamwe mu ntumwa za rubanda bavuka muri aka karere, abafatanyabikorwa bako ndetse na sosiyete civile, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Ngororero Emmanuel Mazimpaka yatangaje ko ubwo buryo bwashyizweho bizeye ko butazasubiza inyuma imikorere y’imirenge.

Avuga ko kuba uburyo gusuzuma imihigo bwarahindutse, akarere kasanze hari n’ibindi bikwiye guhinduka ariko bigamije kuzamura urwego rw’imikorere kugera ku rwego rw’akarere. Ubu hashyizweho ibyiciro 3, harimo ikiciro kirimo imirenge yagize amanota ari hagati ya 90 na 95,3%, kikaba cyajemo imirenge ya Matyazo, Ngororero, Muhororo, Kabaya, Gatumba na Muhanda.

Imirenge yarushije indi kwesa imihigo mu karere ka Ngororero yahawe ishimwe.
Imirenge yarushije indi kwesa imihigo mu karere ka Ngororero yahawe ishimwe.

Ikiciro cya kabiri kirimo imirenge yagize hagati ya 82,4 na 89,8% harimo imirenge ya Hindiro, Sovu, Ndaro Bwira na Nyange. Ikiciro cya nyuma kirimo imirenge yagize hagati y’amanota 76,3 na 77,1% hakaba hajemo imirenge ya Kageyo na Kavumu.

Ibi byiciro ariko ntibyabujije ko hashimirwa imirenge 3 yagaragaje ibikorwa byindashyikirwa kurusha indi ariyo Matyazo, Ngororero na Muhororo. Ibi bivuze ko umurenge wabaye uwa mbere warushije uwa nyuma amanota 19% yose.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

guhiga ibyo tuzageraho biri muri bimwe bimaze kugeza byinshi kandi byintangarugero mu banyarwanda, kandi ukabona ko hari byinshi byahinduye kumikorera ya benshi, tuyikomereho rwose

kamali yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka