Ngororero: Abayobozi barasabwa kuba urugero rwiza rw’abaturage muri byose

Mu gikorwa cyo gushimira umuyobozi w’umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero witwa Adrien Harerimana kuba yarabaye uwa mbere mu karere mu kugira kawa nziza kandi yitaweho kurusha abandi bahinzi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabye abayobozi bose kuba intangarugero muri byose.

Nubwo mu karere ka Ngororero hagaragara n’abandi bahinzi n’amakoperative bitaye kuri kawa yabo, uyu munyamabanga nshingwabikorwa yahize abandi bose, maze mu matora bikoreye bemeza ko ariwe ukwiye kuba uwa mbere mu karere ka Ngororero.

Uyu muyobozi w’umurenge utari uwo ikawa ye iteyemo ariko bigahana imbibe ndetse umugore we akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, avuga ko yashyizeho abakozi bo kwita ku buhinzi bwe ariko nawe igihe abonye akanya akanyaruka akareba uko bwifashe iyi ikaba ariyo mpamvu kawa ye yitabwaho.

Avuga ko muri aka karere hera kawa nziza ndetse ikaba iza no mu myanya myiza ku rwego rw’igihugu, ariko abahinzi bakaba batita neza kuri ubu buhinzi.

Harerimana Adrien (hagati) niwe wegukanye igihembo cy'umuhinzi mwiza wa kawa mu karere ka Ngororero.
Harerimana Adrien (hagati) niwe wegukanye igihembo cy’umuhinzi mwiza wa kawa mu karere ka Ngororero.

Nubwo hari bamwe mu bakurikiye iki gikorwa basanga hakwiye guhembwa umuhinzi usanzwe kuko n’ubundi kuba urugero rwiza ari inshingano z’abayobozi, umuyobozi w’akarere wungirije Emmanuel Mazimpaka avuga ko hari n’abayobozi batagira ikindi bitaho cyane cyane mu mirimo y’icyaro, bityo guhemba umuyobozi wabaye intangarugero bikaba bizatuma n’abandi bisubiraho.

Mu mwaka ushize, mu karere ka Ngororero bongereye ubuso buhinzweho kawa bungana na hegitari 290, kuburyo abahinzi bakomeje kongera ubuso ndetse bakanita kuri kawa yabo akarere kabo kaza mu twa mbere mu gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza ku isoko mpuzamahanga.

Ibi, ngo bikaba bisaba imbaraga z’abahinzi muri rusange ndetse n’iz’abayobozi by’umwihariko mu gukundisha abaturage umurimo ukozwe ku bwinshi kandi neza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu muyobozi nukuri arabikwiye kuko iyo urebye cyane nkabandi bayobozi nagiye mbona usanga hari icyo yaba abarusha cyane ko atajya yiganda mubyo akora byose yaba umuganda nibindi bikorwa bya leta

NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

iyo uri umuyobozi mwiza ugomba no gutanga urugero rwiza kubo uyobora kuko buri wese aba agufatiraho ikitegererezo niba ukoze nabi uba wishe benshi kandi uba unangije byinshi cyane. umuyobozi mwiza yuzuza inshingano zose ndetse akanirinda ruswa.

Sano yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka