Ngororero: Abafite ubumuga barenga 400 bakeneye imbago
Mu karere ka Ngororrero mu ntara y’Iburengerazuba, abarenga 400 baracyakeneye imbago kugira ngo babashe kugenda, n’ubwo mu mwaka ushize abaterankunga n’abafatanyabikorwa bafashije abatari bacye inyunganirangingo zirimo imbago, amagare n’ inkoni.
Iki kibazo kibazo kiracyabagoye kuko ufite ubumuga udafite inyunganirangingo atabasha kwitabira gahunda zitandukanye, kandi ubushobozi bwo kuzigurira bukaba bukiri bucye, nkuko urwego rushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ihuriro ry’abafite ubumuga mu karere rubitangaza.
Theodette Abayisenga, umukozi uhoraho ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ihuriro mu karere ka Ngororero, asaba abaterankunga n’abafatanyabikorwa by’umwihariko akarere ka Ngororero kubafasha mu gushakira abo bantu inyunganirangingo.
Icyakora, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero umwaka ushize, bemerewe ko guhabwa insimburangingo bigiye gushyirwa muri serivisi zitangwa n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), nk’uko Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abafite ubumuga mu Rwanda yabitangaje.
Gusa, kugeza ubu, ngo harakigwa ku biciro bizahurirwa ho mu gihugu hose kugira ngo iyo gahunda ibone gutangira.
Abaterankunga mu gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo ku bafite ubumuga muri aka karere baracyari mbarwa, kuko hagaragara umufatanyabikorwa umwe ariwe intara ya Rhenenie Palatinat yo mu gihugu cy’ubudage, mu rwego rw’ubutwererane n’ako karere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|