Ngoma: Inzu yagenewe ibikorwa by’abagore yitezweho gufasha n’abafite amakimbirane

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngoma, Umutoni Ernestine, avuga ko kuba barabonye inzu yo kumurikiramo no gucururizwamo ibikorwa byabo by’ubukorikori, bizafasha cyane umugore wo mu cyaro wategerezaga umuguzi baziranye, ariko by’umwihariko inafashe abafite amakimbirane n’irindi hohoterwa, kuko harimo icyumba cy’ubujyanama mu kubaka imiryango itekanye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yibukije abagore ko bashoboye bityo iyi nzu bayibyaza umusaruro ukwiye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yibukije abagore ko bashoboye bityo iyi nzu bayibyaza umusaruro ukwiye

Iyi nzu iri mu Murenge wa Kibungo, ikaba yari isanzwe ikorerwamo n’Umwalimu Sacco, aho iyi Koperative iboneye ahandi ikorera, Akarere kayiha Inama y’Igihugu y’Abagore.

Kubera ko abagore benshi ngo bakora ibikorwa byinshi by’ubukorikori, bahisemo kuyigira iyo kubimurikiramo no kubicururizamo, kuko ibyinshi byaburaga isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko uretse kumenyekanisha ibikorwa by’abagore, ngo harimo n’icyumba cy’ubujyanama ku ihohoterwa ndetse hakazajya hanatangirwamo inama mu kubaka imiryango itekanye.

Ati “Ibaze kudodera ishuka iwawe, ukaboha agaseke, ugategereza uziko ubikora agusanze iwawe mu rugo. Uretse kugaragaza ibyo bakora bikabona n’isoko, hari n’icyumba cy’ubujyanama aho umugore azajya ahabwa serivisi akeneye ariko n’ubujyanama mu kubaka neza imiryango no gukemura amakimbirane.”

Ibikorwa by'ubukorikori byamaze kugeramo
Ibikorwa by’ubukorikori byamaze kugeramo

Iyi nzu kandi ifite irerero ry’abana bato ku buryo ababyeyi bazaba bari mu bikorwa byabo, abana nabo barimo kwiga.

Abagore bazajya baza muri iyi nzu ngo bazajya banahabwa amahugurwa ku kwihangira imirimo no kwizigamira.

Mu mishinga iri imbere hakaba harimo uwo gushyiraho iguriro ry’ikawa n’ibindi binyobwa, kugira ngo abahanyura babashe kubona amafunguro bitabagoye.

Umutoni avuga ko n’ubwo iyi nzu yubatse mu mujyi ariko izafasha cyane abagore mu cyaro hirya, kuko ibyo bakora bidahabwa agaciro kubera kutamenyekana.

Agira ati “Hari Imirenge twavuga ko iri mu cyaro itegereye umujyi nka Jarama na Rukumberi, umugore uri aho arakora ariko nta mukiriya afite umugurira, arabikora akabibika iwe mu nzu bikagurwa ku gaciro kari hasi. Twararebye dusanga dukwiye kubafasha kugira ngo tubyegereze aho twita umujyi.”

Mu gutaha iyi nzu, abagore batishoboye baremewe amatungo ndetse banahabwa ibiribwa
Mu gutaha iyi nzu, abagore batishoboye baremewe amatungo ndetse banahabwa ibiribwa

Akomeza agira ati “Ni ibintu bikenerwa cyane ku bakobwa bashyingirwa n’ibindi birori mu miryango, ugasanga barajya kubishakira ahandi kandi natwe tubikora. Iriya nzu rero icyo izadufasha ni ukugira ngo ubikeneye abisange hafi kandi wa mugore w’i Jarama na we abone abakiriya.”

Ikindi gitekerezwa ni uzashyiraho isoko ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi, ku buryo bishobotse haboneka icyuma gikojesha uwo musaruro kugira ngo utangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka