Ngoma: Abanyamuryango ba FPR biyemeje kurushaho kunoza imikorere

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza imikorere kuko ngo bigaragara ko hari imirimo idakorwa nk’uko bikwiye.

Ibi babitangarije mu nama y’inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Ngoma, yateranye kuri uyu wa mbere Ugushyingo 2014.

Nyuma yo kugezwaho raporo ya komite ngenzuzi y’umuryango FPR Inkotanyi muri uyu murenge, umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, yatangarije Kigali Today ko bigaragara ko abanyamuryango bo muri uyu murenge hari inshingano batuzuza neza, kuburyo ngo bakwiye kwikubita agashyi.

Uhagaze, ni umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois.
Uhagaze, ni umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois.

Ati “dusaba ko abanyamuryango bo mu murenge wa Ngoma bashyiramo imbaraga ariko cyane cyane gahunda zijyanye n’ubukangurambaga bw’abanyamuryango by’umwihariko ariko n’abaturage bose muri rusange. Aha rero twavuga Mituelle de Sante usanga zikeneye ubukangurambaga, guhinga dukoresha amafumbire, kwizigama n’ibindi ari nayo mpamvu dusaba abanyamuryango kwikubita agashyi kuko ubundi umuryango uzigiramo uruhare kandi rutaziguye”.

Uyu muyobozi akaba aboneraho gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kumanuka bakegera abaturage bakabashishikariza abaturage kuzitabira.
Mu bindi byagaragaye ko bidakorwa neza nabyo bikaba bikeneye kuvugururwa harimo imisanzu y’umuryango nayo idatangwa uko bikwiye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru ari nawe muyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere Habitegeko Francois asanga impamvu imisanzu idatangwa uko bikwiye ngo ari uko nta n’inama zijya zikorwa, kuko ngo n’ubundi abanyamuryango bashishikarizwa gutanga imisanzu iyo bateranye.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Ngoma.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Ngoma.

Kuri ubu mu murenge wa Ngoma habarurwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga ibihumbi 12, gusa abanditse mu bitabo bakaba ari 2702 gusa, ibi nabyo ngo bikaba bikwiye kunozwa abanyamuryango bose bakandikwa mu bitabo byabugenewe.

Muyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyaruguru asobanura ko mu muryango wa FPR bahora biikorera isuzuma bakareba ibigenda n’ibitagenda kugirango abantu bongere imbaraga mu bitagenda neza.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

FPR inkongi nk’inkingi ya mwamba y’igihugu cyacu abanyamuryango aho bari hose bagomba gukora cyane kandi ikingenzi kikaba kunoza imikorere kugirango dukomeze tujye immbere mummihigo tuba twariyemeje, twiyuka twihesha agaciro , ndetse no kwihaza mubyo dukora

gatsinzi yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

FPR inkongi nk’inkingi ya mwamba y’igihugu cyacu abanyamuryango aho bari hose bagomba gukora cyane kandi ikingenzi kikaba kunoza imikorere kugirango dukomeze tujye immbere mummihigo tuba twariyemeje, twiyuka twihesha agaciro , ndetse no kwihaza mubyo dukora

gatsinzi yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

abanyamuryango ba rpf baba nubundi bagomba kuba umusemburo w’iterambere aho batuye ku midugudu no kuba intangarugero mu baturage

Irakoze yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

umuryango RPF ukomeze ushinge imizo mu banyarwanda maze ibikorwa byawo birusheho kuzamura abanyarwanda

nyaruguru yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka