Musebeya: Imiryango yabanaga mu makimbirane iratangaza ko yayaretse

Kuri uyu wa gatatu tariki 12/06/2013, imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko yamaze gufata umwanzuro wo kwisubiraho ikiyemeza kubana neza.

Iyi miryango yabitangaje ubwo yasurwaga muri gahunda z’ibikorwa by’icyumweru cya Polisi (Police Week), dore ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yo mu miryango ari kimwe mu biri kwibandwaho.

Imiryango yabanaga nabi ngo yaciye ukubiri nabyo.
Imiryango yabanaga nabi ngo yaciye ukubiri nabyo.

Ibiganiro imiryango itabanye neza yahawe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’umuryango Care international, ni bimwe mu byatumye iyi miryango yiyemeza guca ukubiri n’amakimbirane yo mu ngo, nk’uko umwe mu miryango yari imaze imyaka 17 itabanye neza ubyemeza.

Bati: “Twari twarageze aho turyama ukubiri ariko ubu turara twerekeranye ibintu bikagenda neza mu rugo rwacu nta kibazo”.

Umugabo yemeza ko kunywa inzoga zirenze urugero aribyo byatumaga hahora amakimbirane mu rugo rwabo, ariko ko ngo nyuma yo kwigishwa yarabiretse akaba abanye neza n’umufasha we.
Ati: “Nakoraga ibikorwa by’ubugome ariko ahanini mbitewe n’ubusinzi ariko kuva batwigisha ubu nisubiyeho mbanye neza n’umugore wanjye”.

Amasomo ku micungire y'umutungo ngo ni kimwe mu bigabanya amakimbirane yo mu muryango.
Amasomo ku micungire y’umutungo ngo ni kimwe mu bigabanya amakimbirane yo mu muryango.

Aya makuru kandi yemezwa n’umugore we uvuga ko ubu umutware we asigaye aza akanamusuhuza ndetse akanamusohokana. Ati: “Ubu noneho asigaye aza akansuhuza ndetse hakaba n’igihe amfata agatoki akajya kungurira agasururu cyangwa agatobe”.

Kutumvikana ku micungire y’umutungo aho umwe aba ashaka kuwikubira nabyo ngo byabaga intandaro y’amakimbirane mu miryango ndetse ugasanga umwe mu bagize umuryango ahohoterwa, ariko ngo kwigishwa itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye nabyo byagiye bigabanya ubukana byabyo.

Kuri uyu wa gatatu kandi Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa bayo mu karere ka Nyamagabe batanze ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

DPC SP Mutemura Prudence aganira n'imiryango ku kurwanya amakimbirane mu ngo.
DPC SP Mutemura Prudence aganira n’imiryango ku kurwanya amakimbirane mu ngo.

Mu karere ka Nyamagabe hari gahunda yo guhuza imiryango ifitanye amakimbirane igahabwa inyigisho, ndetse rimwe na rimwe hakanatumizwa imiryango y’intangarugero mu mibanire igatanga impanuro ndetse n’ubuhamya.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka