Musanze: Abaturage barasabwa kwitandukanya n’ibitekerezo bya FDLR

Col. David Ngarambe ukuriye brigade ya 305 ikorera mu Turere twa Musanze na Burera, atangaza ko abantu bagifite ibitekerezo by’amacakubiri nk’ibya FDLR bakwiye kubireka kuko, kwibohora nyako kw’Abanyarwanda ni ukubakira ku bunyarwanda, abenegihugu bagatahiriza umugozi mu kubaka igihugu cyabo bose bibonamo.

Ibi yabitangarije mu birori byo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 20 byabereye kuri Stade Ubworoherane ku rwego rw’Akarere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 4/7/2014.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi wo kwibohora.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi wo kwibohora.

Yaganiraga n’abaturage barimo abanyeshuri, abakorera ibigo bya Leta, amahoteli, ibigo by’imari n’amabanki. Abaturage nabo bagaragaje ko bishimiye uyu munsi ubwo baje bitwaje ibyapa byanditse ubutumwa bwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza y’imyaka 20 yo kwibohora, babanje gukora akarasisi imbere y’abayobozi n’ingabo z’igihugu.

Col. Ngarambe, yabwiye Abanyamusanze ko umunsi wo kwibohora ubibutsa amateka mabi banyuzemo bagamije kubaka igihugu Abanyarwanda bose bibonamo, kandi rufite ubuyobozi bwiza buha amahirwe angana abantu bose.

Mbere y'ibirori nyirizina, abantu batandukanye bakoze akarasisi.
Mbere y’ibirori nyirizina, abantu batandukanye bakoze akarasisi.

Yagize ati “Niba hari umuntu ucyumva igihugu cyacu kigomba gushingira ku macakubiri nk’uko FDLR ibitekereza hakaba na bamwe muri twe tukabashyigikira, kwibohora kw’igihugu cyacu gushingiye kukugira igihugu kimwe gifite Abenegihugu bumva kimwe inyungu z’igihugu.”

Binyujijwe mu ndirimo, imivugo n’udukino, bagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda basenywe n’amacakubiri yabibwe mu benekanyarwanda n’inzira ingabo za RPA zanyuzemo kugira ngo zibohore u Rwanda zongere kubaka u Rwanda buri wese yibonamo.

Abayobozi, ingabo z'igihugu n'abaturage basabanye bacinya akadiho.
Abayobozi, ingabo z’igihugu n’abaturage basabanye bacinya akadiho.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Musanze bashimiye Ingabo zahaze amagara zikemera kumena amaraso zayo kugira ngo u Rwanda rwigobotore ubutegetsi bubi. Uwavuze ahagarariye urwo rugaga yagize ati: “Basaza bacu, bagabo bacu mwarakoze mwatumye umugore agira ijambo.”

Habiyaremye Theogene wo mu Murenge wa Muhoza yatangarije Kigali Today ko Abanyarwanda bishimira intambwe bateye mu myaka 20, none bageze aheza ntibakwifuza gusubira mu bihe bibi banyuzemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winnifride yasabye abaturage kugira intego mu ngo zabo ngo ni bwo bazaba kwigira no kwiteza imbere bo ubwabo n’igihugu cyabo muri rusange.

Abanyamusanze bizihije kwibohora ku nshuro ya 20 n’insangamatsiko igira iti: “Kwibohora: isoko yo kwigira” wizihijwe mu midugudu yose igize akarere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

FDLR umutwe witerambwoba witwaje intwaro , rwose umuturage ukorana nabo cyangwa ushaka kubakurikira uwo si uwanjye rwose kuko ntakiza cyabariya , byo byonyine nabanyecongo ntiborohewe ninzi nkoramaraso ubutwe nitwe tugomba kubikururira , oya rwose ntibyagakwiye habe nagato

simba yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

dukomeze kwishimira kwibohora tumazemo imyaka 20 kandi dufate n;ingamaba zo gukomeza kubaka u rwanda turuganisha aheza habereye abanyarwanda, turwanye fdlr twivuye inyuma cyane

ngarama yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

FDLR ntakizima itwifuriza usibye kwangiza ubuzima bw’abaturage mureke tuyamagane kandi twange gukorana nayo kuko baratsinzwe kandi ntacyo twaburanye butegetsi buriho.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka