Musanze: Abakuru b’Imidugudu batatu bahagaritswe ku buyobozi

Abakuru b’Imidugudu batatu bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bahagaritswe mu kazi, bazira kwanga kubarura abazakingirwa bari hagati y’imyaka 12-17 no kudakurikirana ngo bamenye abanze kwikingiza bari hejuru y’imyaka 18.

Abahagaritswe uko ari batatu nk’uko bigaragara ku mabaruwa abahagarika bandikiwe, yo ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, ni abo mu Midugudu yo mu Kagari ka Cyabagarura, barimo uwitwa Uwiringiyimana Juvenal wari Umukuru w’Umudugudu wa Kanyabirayi, Kangabe Ejidia wari ukuriye Umudugudu wa Bukane na Mukeshimana Louise wari Umukuru w’Umudugudu wa Kabaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, avuga ko aba bakuru b’imidugudu bahagaritswe mu kazi nyuma y’uko birengangije inshingano bahawe zo gukurikirana no kubarura abagomba gukingirwa, bakabyirengagiza nkana.

Yagize ati: “Aba bayobozi b’Imidugudu aho batorewe bigishijwe kenshi ndetse banahugurirwa uko bagomba kwitwara n’ibyo basabwa ngo gahunda zose zijyanye no gukingira Covid-19 zigende neza. Gahunda yo gukingira abafite hejuru y’imyaka 18 barayizi, yewe n’iri barura tumazemo iminsi ry’abana bafite kuva ku myaka 12 kugeza ku myaka 17 ngo bazakingirwe Covid-19 barayizi. Ariko birababaje kuba kugeza uyu munsi, mu byo basabwaga nko gukangurira abo bayobora kwikingiza, no kubarura abatarakingirwa ngo bamenyekane bakingirwe, nta na kimwe babikozeho, bakagenda bakicecekera, kugeza uyu munsi, ari Akagari, Umurenge n’Akarere, hakaba nta na hamwe hagaragara raporo y’icyo babikozeho”.

Ibi ngo bifatwa nko kudindiza abandi mu migendekere myiza na gahunda zitandukanye by’umwihariko zijyanye n’ikingira nk’uko Dushime Jean yakomeje abivuga ati: “Ni kenshi bagiye basabwa kwihutisha ibyo bikorwa ariko bikagaragara ko binangiriye. Byageze n’aho ku murenge tubaha andi ma lisiti yo kuzuza imyirondoro twasabaga, tunabereka uko babikora, kandi rwose byari n’ibintu byoroshye cyane ko bafite na Komite Nyobozi, ndetse na ba mutwarasibo. Byanabaye ngombwa ko dukora inama nyinshi, twanababaza kutugaragariza aho bagejeje n’ikibazo bagize, bakagira bati turi mu bindi, tuzabitanga. Twababaza tuti ese ko indi midugudu yamaze kubikora, ikanabitangira raporo, izanyu zaheze hehe? Murabura iki ngo tubafashe? Bagahitamo kwicecekera. Ubwo rero twanze gukomeza gusigara inyuma y’abandi, gutekinika no gutanga imibare idafututse, dufata umwanzuro wo guhagarika aba bayobozi, ngo hato badakomeza gusyigingiza abantu!”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, avuga ko Umukuru w’Umudugudu ari we uri ku ruhembe rw’Umudugudu ayobora. Bityo ngo kuba yakora ibinyuranye n’inshingano ze, bifatwa nko gusubiza inyuma abandi no kubayobya.

Uyu muyobozi akangurira abayobozi kuba urugero rw’abo bayobora, by’umwihariko babakundisha gahunda yo kwikingiza. Abaturage na bo, akabakangurira kwikuramo imyumvire ituma batikingiza, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Muri aba bakuru b’Imidugudu bahagaritswe uko ari batatu, uwayoboraga Umudugudu wa Kanyabirayi, atungwa agatoki kugurisha inka ebyiri zo muri gahunda ya Girinka.

Umurenge wa Musanze ugizwe n’Imidugudu 33. Uretse abo batatu bahagaritswe ngo hari n’abandi bihanangirijwe banagirwa inama nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza, ngo mu gihe bayikomeza, bakazakurwa muri izi nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka