Muhanga: Gutera nabi kw’akarere bivuna abakozi, abagasura ndetse n’abaturage ubwabo

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga abakozi b’aka karere, abagasura mu rwego rw’akazi ndetse n’abagatuye ubwabo bavunika cyane kubera imiterere mibi yako inatuma aka karere gakomeza kudindira mu iterambere.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo yasaga nk’ukorera ubuvugizi akarere ayoboye ku itsinda ryo ku rwego rw’igihugu rishinzwe gukurikirana isuzuma ry’inzego z’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Aka karere kagizwe ahanini n’imisozi miremire ihanamye ndetse yanagiye itwara ubuzima bw’abaturage bako by’umwihariko mu gihe cy’imvura kuko imisozi ihanuka ikabyara inkangu zikomeye.

Uyu muyobozi yatangaje ko aka karere kari mu turere duteye nabi cyane mu gihugu kandi ugasanga nta n’uburyo buhagije bwo kugenda muri aka karere bwashyizweho ku bakozi bagakoreramo. Ibi bituma benshi bahakorera babyinubira ndetse kenshi bikavamo no kwigira ahandi hatagoye.

Iki kibazo ntikiri gusa ku bakozi b’akarere kuko ngo n’abagenderera aka karere binubira kugasura, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku mizamukire yako.

Gukurikirana ibikorwa remezo byubakwa mu karere bigora abakozi kubera gateye nabi.
Gukurikirana ibikorwa remezo byubakwa mu karere bigora abakozi kubera gateye nabi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’igihugu iyo boherejwe gukorera cyangwa gusura aka karere ngo babanza kubaza aho bazasura bakumva atari mu mujyi wa Muhanga kenshi bagahindura gahunda.

Ati: “abaturuka ku rwego rw’igihugu biragoye ko baza muri aka karere, iyo aguhamagaye ukamubwira ko muzajya mu mirenge ya kure, usanga ku munota wa nyuma akubwira ngo yagize impamvu zitunguranye zituma ataza, ugasanga rero henshi nitwe twibera abashyitsi bakuru”.

Mutakwauku akomeza avuga ko iki kibazo cy’imiterere mibi y’akarere kiri no ku baturage kuko ngo bibagora cyane mu ngendo zabo ndetse rimwe na rimwe kwitabira amahugurwa cyangwa inama ziba zabereye mu mujyi bikabagora cyane.

Mu karere ka Muhanga kandi hanagaragara ikibazo cy’abafatanyabikorwa bake bashobora kujya mu mirenge itari iyo mu mijyi kuko abenshi bakunze kuza bashaka gukorera mujyi gusa.

Henshi hanakunze kugaragara ikibazo cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi kuko benshi batinya kuba bajyana imodoka zabo muri iyi misozi bigatuma rero abaturage bakora ingendo zabo n’amaguru.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka