Muhanga: Batandatu bafunzwe bakekwaho guhisha amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside

Abantu batandatu bo mu Mudugudu wa Rutenga mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, bakekwaho guhisha amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Imirimo yo gushakisha imaze icyumweru nta mibiri ibonetse
Imirimo yo gushakisha imaze icyumweru nta mibiri ibonetse

Amakuru yo gutabwa muri yombi kwabo aje akurikira gushakishwa kw’imibiri ibiri, bivugwa ko yajugunywe mu gishanga cya Rwansamira hafi y’umuhanda w’ahitwa muri Nyabugogo, nko muri metero 300 ugana i Kabgayi, ahahungiraga Abatutsi benshi muri Jenoside.

Amakuru y’uko aho hantu hashakishwa haba harajugunywe imibiri, yamenyekanye ubwo umuhungu na se bapfaga amasambu, mu gisa nko kwihimura ku mubyeyi we, uwo muhungu akamubwira ko agiye gutanga amakuru y’uko se umubyara yahishe amakuru y’ahajugunywe iyo mibiri.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Calude, avuga ko uwo muhungu amaze gutanga amakuru ku buyobozi, we na se bahise batabwa muri yombi n’abaturanyi babo batandatu, ariko nyuma hakaza kurekurwamo babiri.

Agira ati “Uko bagendaga batanga amakuru ni ko twagendaga dufata abagaragara ko bakekwaho guhishira ayo makuru, nko kuba uwo muhungu yarashinje se guhishira amakuru kubera ko barakaranyije, na we yagombaga gukurikiranwa, n’abaturanyi bagiye bavugwa ngo bakorweho iperereza”.

Ku wa Gatanu tariki 29 Gashyantare 2024, ku gicamunsi nyuma yo kumara iminsi itatu bashakisha, umwe mu bakecuru wari uhatuye avuga ko iyo mibiri yaba yarimuwe mbere ikajyanwa ahandi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rutenga wafatanyaga n’Umurenge wa Nyamabuye gushakisha iyo mibiri, avuga ko babaye bahagaritse ibikorwa byo gushakisha kugira ngo RIB ibanze gukora iperereza, ariko ko ibikorwa byo gushakisha bikomeza guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024.

Hari amakuru y'uko imibiri yaba yarimuwe igashyirwa ahandi
Hari amakuru y’uko imibiri yaba yarimuwe igashyirwa ahandi

Ku kijyanye n’imyanda yagiye iboneka ahashakishwaga imibiri, nk’ikimenyetso cy’uko haba harajugunywe imibiri, ubuyobozi buvugaka ko butahita bwemeza ayo makuru atabanje gukorwaho iperereza, kuko hari abatanze amakuru ko hari hasanzwe hajugunywa imyanda iva mu mujyi.

Ibikorwa byo gushakisha iyo mibi birimo kuba mu gihe hasigaye igihe gito ngo hibukwe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bukaba budahwema gusaba abafite amakuru kuyatanga kuko ntawe ubihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka