Muganga w’abagore wari umaze imyaka 11 atarabyara yibarutse impanga

Muganga w’abagore, Dr Samuel Ndayishimiye uzwi cyane ku izina rya Sam, yabyaye ubwa mbere nyuma y’imyaka hafi cumi n’umwe (11) yari amaze ashatse, ariko bataragira amahirwe yo kubyara.

Dr Sam n'abana be
Dr Sam n’abana be

Ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo abana babiri b’impanga b’abakobwa bavutse, bavukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, zikaba ari zo mfura z’uwo muryango, wari umaze igihe utegereje kuzabona uwo mugisha.

Dr Sam ni umuganga w’abagore ubimazemo igihe, kuko yatagiye gukora uwo mwuga mu 2012 ubwo yari avuye kwiga muri Uganda muri Kaminuza ya Kampala International University, akaba ari umuganga ukorana ubwitange akazi ke, ndetse aho yatangiriye kuvura nk’umuganga w’abagore ku bitaro by’Akarere ka Bugesera, ADEPR-Nyamata, abagore batwite bakundaga kumugana ari benshi, utamubonye agategereza, bigera aho bamwita ‘Imana y’abagore’.

Uretse aho ku bitaro bya ADEPR-Nyamata, Dr Sam yakoze no ku Bitaro bya Muhima, akora mu mavuriro yigenga harimo irya Unity Clinic riherereye mu Bugesera ndetse n’irya Saint Jean riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho akorera muri iki gihe.

Muri ayo mavuriro yose, Dr Sam yakoraga umurimo wo kuvura indwara z’abagore, harimo no gukurikirana abatwite ndetse no kubabyaza, nubwo we atari yaragize amahirwe yo kubyara, ariko ntibyamubuzaga gukomeza kwita ku babyeyi n’abana nk’umurimo akora awukunda.

Aganira na Kigali Today, mu buhamya bujyana n’ibyishimo umuryango we ufite uyu munsi nyuma yo kwibaruka impanga, ndetse mu rwego rwo gusangiza n’abandi bagifite ikibazo cyo kuba batabyara ngo bakomeze kwizera, Dr Sam yavuze ko yashakanye n’umugore we muri Nzeri 2013, kuva ubwo kimwe n’uko abashakanye bose baba bizeye ko bazahita basama inda bakabyara, nabo ni ko bari bizeye, ariko ntibyahita bikunda.

Yagize ati “Tukimara gushakana twahoraga twizeye ko tuzabyara, ariko imyaka igakomeza kugenda bidakunze, hakaba nubwo hazamo gucika intege, ariko burya amarangamutima (emotions) agaragara cyane ku bagore, we ni we wabonaga agira ikibazo gikomeye, ariko ku bagabo ntibiba bigaragara, ntiwaca umugore intege. Ariko no ku bagabo hari n’igihe uba utazi uko wumva urugo rumeze ukumva wanaruhunga, noneho nkanjye wahoraga mu babyeyi n’abana, abo wabyaje ukumva baragushimira, bagusabira imigisha, bati wadufashije, nawe urakabyara, Imana izaguhe abana…Wakwibuka ko ntabo ufite, umutima ugasimbuka”.

Dr Sam avuga ko bakomezaga kwizera ko bazabyara, ariko nyuma baza kubona ko imyaka irimo kubarenga, kuko ubu Dr Sam ngo afite imyaka 43 y’amavuko naho umugore we afite 37, kuko bajyaga kwa muganga bakababwira ko bose ari bazima ahubwo bagomba gukomeza bagategereza, gusa baje kwigira inama yo kujya gushaka ubundi buvuzi bwihariye.

Yagize ati “Urebye hari harimo ikibazo cya ‘incompatibilité’, kuko intanga zari nzima kuri twembi ariko zidashobora kwihuza ubwazo ngo zireme inda, kandi icyo ni ikibazo kigirwa n’imiryango 10% mu yihura n’ibibazo byo kubura urubyaro. Ibindi bibazo bisigaye birimo ubugumba kuri umwe mu bashakanye, indwara za ‘infections’ n’ibindi bikiharira 90%”.

Nyuma y’imyaka icyenda (9) Dr Sam ashakanye n’umugore we, nibwo batangiye kugana serivisi zo kugerageza gusama binyuze mu guhuza intanga bizwi nka IVF. Bwa mbere babikoreye ku bitaro bya Kanombe mu 2021, umugore arasama ariko ntibyagenda neza kuko inda yagiye ahantu umwana adashobora gukurira, bamuha imiti ivamo, nyuma aranarwara ariko aravurwa arakira.

Nubwo bari bafite ibyo bibazo, Dr Sam avuga ko ashima umuryango we ndetse n’uw’umugore we ko batigeze babashyira ku nkeke, nk’uko hari ababikora batyo bagatoteza umukazana ko aciye umuryango n’ibindi bibi.

Yagize ati “Imiryango yacu nta kibazo yigeze itugiraho cyane, kuko yaba njyewe mvuka mu muryango w’abana benshi kandi hafi ya bose barabyaye kandi na we ni uko, avuka mu muryango w’abana benshi kandi bose babyaye. Ubwo rero kuba umwana umwe yavamo ntabyare ntacyo byari bitwaye cyane. Nkanjye mfite umubyeyi umwe gusa (mama), ni umuntu ukunda gusenga, yahoraga adusengera ngo natwe tuzabyare kandi abyizeye”.

Mu 2023, nibwo bongeye kugerageza amahirwe bwa kabiri, mu bitaro bya MediHeal, biherereye mu Mujyi wa Kigali bitanga izo serivisi zo gufasha imiryango yabuze urubyaro, nabwo umugore arasama, impanga z’abana batatu, ariko umwe ntiyakomeza kubaho, babiri baba ari bo bakomeza gukura bakaba ari bo bavutse uyu munsi.

Dr Sam avuga ko umubyeyi n’abana bose bameze neza, nubwo bashobora kudahita bataha kuko bavutse hakibura ibyumweru bicyeya ngo amezi icyenda yuzure, ariko ko muri rusange bameze neza, kuko bafite ibiro bikwiye.

Dr Sam avuga ko yakoraga umurimo we wo kuvura indwara z’abagore no gufasha ababyeyi n’abana babo, ashyizemo imbaraga ze zose n’ubwenge bwe bwose, ku buryo no ku mubyeyi bitagendekeye neza yabaga abona ko ntacyo atakoze, ubu rero Nyagasai yamuhaye kuba umubyeyi na we, agiye gukomeza gukora neza ndetse no kurushaho.

Dr Sam yasoje avuga ko ashimira cyane cyane umugore we, wakomeje kurangwa no kwihangana no gutegereza, kuko nubwo yagiraga amarangamutima rimwe na rimwe akagaragara ariko kwigunga kutabaye kwinshi.

Abandi ashimira ni abantu bose bajyaga bamuba hafi no mu gihe yabaga yacitse integer, harimo inshuti ze n’abo bakorana cyane cyane Dr Rurangwa na we w’umuganga w’abagore aho kuri Saint Jean, ashimira kandi umuganga wabafashije muri urwo rugendo rwo gutwita no kubyara, Dr Semwaga Emmanuel, agashimira n’umuryango wose n’inshuti bakomeje kubaba hafi no kubasengera mu gihe cyo gutwita, kuko impungenge zabaga ari nyinshi cyane cyane iyo umubyeyi yarwaraga nk’inkorora, kuko ari mbi ku mugore utwite, ishobora no gutuma inda ivamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Hashimwe Imana yo n’ umwana wayo Yesu Kristo yo yarebye umurava n’ ubwitange bw’ uyu muganga ikaba imwibutse mugihe cyashyizwe.

Hallelujah & Amen 🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏

Grace Ingabire yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Hashimwe Imana yo n’ umwana wayo Yesu Kristo yo yarebye umurava n’ ubwitange bw’ uyu muganga ikaba imwibutse mugihe cyashyizwe.

Hallelujah & Amen 🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏

Grace Ingabire yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

IMANA ishimwe yo yatabaye uyu muryango
Nabandi bose bari kuri uyu musozi wo kubura urubyaro IMANA izabatabare

NYIRABIRORI Marine Aline yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Imana yomwijuru tuyihaye icyubahiro

Alias yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Imana yomwijuru tuyihaye icyubahiro

Alias yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Imana ninziza ibihe byose!
Amashimwe nimenshi kumirimo Imana ikora.

Uzzy yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka