Mu muganda hatashywe ibikorwa byo kubohora abatagira aho baba b’i Rushehe n’ahandi

Mu muganda wo kuri uyu wa 28/6/2014, Abayobozi bakuru b’igihugu batashye amazu bubakiye abatishoboye biganjemo abarokotse Jenoside i Rushehe mu karere ka Kicukiro.

Ahandi hose mu gihugu ngo urugamba rwo kwibuhora rukomereje ku guha abaturage iby’ibanze mu buzima, nk’uko ingabo z’u Rwanda zabitangaza.

Ministiri James Musoni, abayobozi b'Ingabo na Polisi, bubakiye abaturage b'i Rusheshe ivomo rusange ry'amazi meza.
Ministiri James Musoni, abayobozi b’Ingabo na Polisi, bubakiye abaturage b’i Rusheshe ivomo rusange ry’amazi meza.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yabwiye bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye n’abirukanywe muri Tanzania, ko amazu bagiyemo bayahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; ngo akaba asaba abaturage bose kurinda ibyo bagezeho no kwiyumvamo kuba umunyarwanda umwe.

Ministiri Musoni ati ”Kwibohora birakomeje aho abanyarwanda bagomba gukora kugirango bikure mu bukene.”

Ministiri James Musoni, Umugaba w'Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba hamwe n'Umugaba w'Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira; batanga inzu kuri umwe mu barokotse Jenoside i Rusheshe.
Ministiri James Musoni, Umugaba w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba hamwe n’Umugaba w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira; batanga inzu kuri umwe mu barokotse Jenoside i Rusheshe.

Maj. Joseph Rutiyomba ushinzwe igenamigambi mu mutwe w’Inkeragutabara, yashimangiye ko uretse kuba Ingabo z’igihugu zarubakiye abatishoboye mu gihugu, urugamba rwo kwibohora ngo rukomereje ku guteza imbere abaturage.

Mu kagari ka Rusheshe hatashywe amazu afite agaciro ka miliyoni 480 z’amafaranga y’u Rwanda, yashyizwemo imiryango 40 y’abarokotse Jenoside n’abirukanywe muri Tanzania, ndetse n’ivomo rusange ryo mu mudugudu uzagirwa icyitegererezo, mu kugira iby’ibanze birimo amazi, amashanyarazi, amasoko, amashuri, ivuriro n’abashinzwe umutekano.

Abaturage b'i Rusheshe bari babukereye kwakira abayobozi bakuru b'igihugu baje kubafasha mu muganda.
Abaturage b’i Rusheshe bari babukereye kwakira abayobozi bakuru b’igihugu baje kubafasha mu muganda.

Maj Joseph Rutiyomba yavuze ko mu gihugu hose abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye, ngo bubakiwe amazu ajyanye n’umubare w’imiryangoigera kuri 926.

Paul Jules Ndamage, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, ati “Ibikorwa ingabo zadukoreye ni iby’agaciro gakomeye cyane kuko twebwe muri Kicukiro dusigaranye imiryango itagira aho kuba y’abarokotse Jenoside itarenze 50, gusa imbogamizi ikaba iy’uko hari abimukira muri Kicukiro bavuye ahandi.”

Amwe mu mazu agize imidugudu y'i Rusheshe, mu murenge wa Masaka yahawe abatishoboye barokotse Jenoside n'abirukanywe muri Tanzania.
Amwe mu mazu agize imidugudu y’i Rusheshe, mu murenge wa Masaka yahawe abatishoboye barokotse Jenoside n’abirukanywe muri Tanzania.
N'ahandi nko muri Nyarugenge hari aho abaturage bubakiye abatishoboye barokotse Jenoside.
N’ahandi nko muri Nyarugenge hari aho abaturage bubakiye abatishoboye barokotse Jenoside.

Uretse muri Rusheshe, n’ahandi mu tundi turere hari aho abaturage bishatsemo amafaranga cyangwa bahara ay’ubudehe kubakira abatishoboye barokotse Jenoside, nk’aho mu mudugudu witwa Uruhimbi ku Muhima mu karere ka Nyarugenge, barimo kubakira umupfakazi akaba n’incike, witwa Mukangohe Madeleine.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntakiza nko kugira ubuyobozi bukora gutya bwita kubaturage kandi bukora ibyo bwiyemeje byose tugira amahirwe yo kugira abayobozi bakora neza.

Safi yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka