Minisitiri Nsengimana arashima uruhare rw’ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite urubyiruko n’ikoranabuhanga mu nshingano ze arashima aho iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) rimaze kugeza u Rwanda, kuko hari byinshi byiza byabaye impamo kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 29/10/2013, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku buryo ikoranabuhanga ryarushaho guhindura umugabane wa Afurika, ugatera imbere.
Yagize ati: “Uyu munsi turandika amateka mashya kuko twahuye kugira ngo dukore ibitarigeze bibaho mbere. ICT yarengeye ubuzima bwacu, yigisha abana b’ejo hazaza kandi inafasha guverinoma yacu gukora ibyo itari yarabashije kugeraho.”
Aha Minisitiri Nsengimana yavugaga uburyo bwa mbere mu mateka ya Afurika abaperezida b’ibihugu bigera kuri birindwi bahuriye hamwe, bahujwe n’intego yo kuganira uburyo ikoranabuhanga ryashyirwa mu igenamigambi ry’iterambere ku mugabane wa Afurika.
Zimwe muri gahunda ziteganyijwe kuri uyu munsi wa kabiri iyi nama itangiye, ni ibiganiro mpaka biza guhuza abaperezida barindwi bitabiriye iyi nama. Bakaza kuba baganira ku buryo hakongerwa uburyo bwo gukurura abashoramari bateza imbere umugabane.
Muri ibyo biganiro biza kuba byibanda ku ikoranabuhanga n’itumanaho nka kimwe mu buryo bwagabanyije ibiciro, bararebera hamwe uburyo byashyirwamo ingufu kugira ngo amafaranga yagendaga mu bundi buryo agaruzwe.
Abantu bagera ku 1500 baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye iyi nama ifite intego igira iti: “Ahazaza hagezweho uyu munsi”. Yatumiyewemo ba rwiyemezamirimo batandukanye, abashoramari n’impuguke mu by’ikoranabuhanga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|