Minisitiri Kaboneka arasaba Abanyarwanda kugira u Rwanda ishuri ryigisha amahanga ibyiza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Abanyarwanda gukoresha ubunararibonye bafite kubera ibyo bamaze kugeraho n’ubwo banyuze mu bihe bikomeye, gukomeza kubikoresha neza babera amahanga isomo ribigisha ibyiza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 13/8/2014, mu ruzinduko yagiriye kuri komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), aho yabashimiye uburyo bakomeje kugaragaza indangagaciro z’u Rwanda zo kwishakamo ibisubizo bategura amatora y’intangarugero ku isi.

Yagize ati “Reka dukomeze tube ishuri ryigisha, tube abarimu batanga ubumenyi burambye. Ubumenyi bushobora kubaka Afurika bukazamura isura ya Afurika tukaba imboni n’imbarutso ya demokarasi nyayo. Icyo gikorwa kirashoboka dukomeje gukorera hamwe. Burya nta kintu cyiza nko kwitirirwa ibikorwa by’indashyikirwa.”

Minisitiri Kaboneka yizeje abakozi b'iyi komisiyo ubufatanye bwihariye kuko asanga ifitiye igihugu akamaro gakomeye.
Minisitiri Kaboneka yizeje abakozi b’iyi komisiyo ubufatanye bwihariye kuko asanga ifitiye igihugu akamaro gakomeye.

Ibi yabihereye ku kuba kuva muri 2003 iyi komisiyo itegura amatora ikoreshamo ingengo y’imari igizwe na 95% by’amafaranga aturutse mu gihugu, ndetse ikaba ari nayo yatangije gahunda y’ubukorerabushake kugira ngo amafaranga agendera mu matora agabanuke.

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ibyo byagize umusaruro kuruta mu bindi bihugu bihabwa inkunga zivuye hanze ariko amatora akanga akarangwa n’imvururu ziyakurikira. Yanaboneyeho gushimira uburyo abakozi b’iki kigo bafata neza ibikoresho by’amatora.

Yabijeje ubufatanye bwihariye n’inzego zose z’ibanze, kuko asanga amatora ariyo nyamukuru atuma u Rwanda rugeze aho rugeze aha ahereye ku bibera mu bindi bihugu nyuma y’amatora.

NEC ikoresha abakozi 48 biyongeraho abakorerabushake mu gihe cy'amatora.
NEC ikoresha abakozi 48 biyongeraho abakorerabushake mu gihe cy’amatora.

Mbanda Kalisa, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, yatangaje ko uru rugendo rubahaye imbaraga mu myiteguro avuga ko itaboroheye y’amatora ane akurikiranye mu myaka ine iri imbere.

Biteganyijwe ko mu 2016 aribwo hazongera kuba amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, mu 2017 hakurikireho amatora y’umukuru w’igihugu, mu 2018 habeho amatora y’abadepite naho mu 2019 hasoze amatora y’abasenateri.


Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

si ukwirarira cg amagambo inzira Kaboneka acamo arayizi gusa mumureke mumuhe inda ya bukuru kuko ibikorwa bye biruta amagambo ahubwo mutange ibitekerezo bitarimo amatiku maze namwe mwumvire Ijabo riduhe ijambo.

Uwimana Edouard yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

si ukwirarira cg amagambo inzira Kaboneka acamo arayizi gusa mumureke mumuhe inda ya bukuru kuko ibikorwa bye biruta amagambo ahubwo mutange ibitekerezo bitarimo amatiku maze namwe mwumvire Ijabo riduhe ijambo.

Uwimana Edouard yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka