Minisitiri Biruta yagaragaje akamaro k’ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko gukorera hamwe hagati y’ibihugu ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga, kuko bizagira akamaro ibiragano bizaza.

Minisitiri Dr Vincent Biruta
Minisitiri Dr Vincent Biruta

Minisitiri Biruta yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, muri Türkiye mu kiganiro cyari ku ruhande rw’inama y’ihuriro rizwi nka Antalya Diplomacy Forum, yiga ku butwererane mpuzamahanga iri kuba ku nshuro ya Gatatu.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Visi Perezida wa Türkiye, bwana Cevdet Yilmaz, cyahurije hamwe abantu batandukanye barimo n’inararibonye mu bukungu, baganira ku bibazo bibangamiye ubufatanye mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Muri iyi nama yasojwe ku cyumweru, Minisitiri Biruta ubwo yari mu kiganiro cyitabiriwe n’itsinda ry’Abaminisitiri bafite Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu nshingano zabo, cyagarugaka ku bucuruzi mpuzamahanga, ikoranabuhanga rihuza abantu n’imikoranire ihuriweho yagaragaje ko gukorera hamwe kw’ibihugu, bizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi.

Yagize ati “Tugomba gukoresha imbaraga tukareka ibidutanya twimika ibiduhuza, tukazamura imyumvire, tugaharanira iterambere rirambye rizagira ingaruka mu bisekuru bizaza.”

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko kuzuzanya no gukorera hamwe kw’ibihugu, mu gihe byakorwa ku nyungu n’intego rusange bizarushaho kubaka Isi igana mu iterambere rirambye, nta busumbane ndetse kandi igahuza abantu bose ntawe usigaye inyuma.

Ararat Mirzoyan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Armenia, yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga ku bihugu bidakora ku Nyanja, byumvana uburemere gukorera hamwe.

Yagize ati “Muri Armenia, nk’igihugu kidakora ku nyanja, kurusha ibindi bihugu twumvana uburemere akamaro k’ubufatanye mu bucuruzi mpuzamahanga. Muri iki kiganiro, ndatekereza ko dukwiye kugirana ibiganiro n’ibihugu duturanye bibasha kugera ku nyanja, ndetse tugafungurirana imipaka no mu guteza imbere ubutwererane.”

Antalya Diplomacy Forum ya 2024, iteraniye muri Türkiye ku busabe bwa Minisitiri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, ikaza gusozwa na Perezida Recep Tayyip Erdogan, ikaba yarahurije hamwe aba Minisitiri, abadipolomate, abashakashatsi, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi urubyiruko n’itangazamakuru.

Iyi nama ikaba yitezweho kuba urubuga no guha umwanya abayobozi mu nzego zitandukanye guhuza ibitekerezo, mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye isi ndetse n’akarere, n’uburyo bwo guhanga udushya mu guteza imbere ubutwererane mu bihe by’imidugararo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka