MIGEPROF yasabye abafatanyabikorwa kongera uruhare mu iterambere ry’umugore

Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) irifuza ubufatanye bw’abafite aho bahuriye no guteza imbere abagore n’abakobwa, aho ngo bagomba kugira uruhare rugaragara, kugirango ikigero cy’ubukene n’imyumvire mike kirusheho kugabanuka.

MIGEPROF ishima ko abagore n’abakobwa mu Rwanda barushaho gutera imbere no kugira ijambo kurusha uko byari bisanzweho, ariko ikifuza ko imyumvire bafite mu bijyanye no kongera umutungo, imicungire yawo ndetse n’ijambo mu miyoborere y’umuryango byakwiyongera.

“Niba tugiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda mbaturabukungu izamara imyaka itanu (EDPRS2), ni ngombwa ko dufite inama y’igihugu y’abagore, inzego z’ibanze, ikigo gishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire, ibigo by’imari na sosiyete sivile; turagirango bose batugaragarize icyo bakora”; Ministiri Oda Gasinzigwa wa MIGEPROF.

Mu mbogamizi umugore cyangwa umukobwa afite, nk’uko byagaragajwe mu nama y’abafatanyabikorwa ba MIGEPROF yo ku wa kabiri tariki 11/5/2013, harimo ubumenyi buke kuri benshi mu bagore n’abakobwa, hamwe no kuba bagitinya gusaba inguzanyo nyinshi yo gukora imishinga y’iterambere minini.

Umuyobozi w’ikigega cyo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), Innocent Bulindi, yavuze ko abagore nubwo ari inyangamugayo, byagaragaye ko batitabira gusaba inguzanyo, aho bakiri ku kigero gito cya 21% cy’imishinga BDF yatanzeho ingwate, kandi n’abayisabye benshi bakaba batarenza amafaranga miliyoni imwe.

Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF.
Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF.

Kuva mu mwaka wa 2011 ubwo batangiraga gutanga inguzanyo, ubu ngo izimaze gutangwa ziragera kuri 48% mu mu murenge wa Kigarama mu karere Kicukiro, nk’uko Atanase Nsengumuremyi uyobora umurenge SACCO muri uwo murenge yasobanuye.

Nyamara imibare igaragaza ko abagore, aribo benshi mu gihugu ku kigero cya 54%, kandi bakaba aribo bashinzwe ahanini iterambere ry’urugo, nk’uko MIGEPROF yabitangaje.

Ministiri Oda Gasinzigwa yashimangiye ko amahugurwa ku bagore agomba gukomeza, agashimangirwa n’akagoroba k’ababyeyi kagomba kubera kuri buri mudugudu, kugirango ibibazo byugarije imiryango bijye bikemukira mu biganiro bihuza abagore n’abagabo babo.

Inama yahuje MIGEPROF n’abafatanyabikorwa batandukanye, yanabaye iyo kureba ibyagezweho mu kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa, kwatangijwe na Mme Jeannette Kagame tariki 08/03/2013, mu karere ka Musanze.

MIGEPROF yishimira ko ibyagezweho ari byinshi birimo kugenzura uburezi bw’umukobwa, amahugurwa yatanzwe ku bagore cyane cyane abari mu makoperative, uturima tw’igikoni twakozwe, abitabiriye kurwanya imirire mibi, kubyarira kwa muganga, gutunga amakirita y’ubwishingizi, kuzigama, gusoma no kwandika, kuboneza urubyaro, n’izindi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umutegarugori ndetse n’umwali bakwiye guhabwa agaciro kandi nabo bakakiha, bakumva ko bashoboye nk’abandi bose ibi rero bikwiye gukomeza kubahirizwa dore ko mu rwanda byatangiye kandi bikaba bigeze ku ntera nziza.

odle yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka