MIDIMAR irakoresha miliyoni 200 mu gusimbuza ibyangijwe n’umuriro muri gereza ya Nyakiriba

Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi, Minisitere yo gucunga Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yateguye ubufasha bwo gusimbuza ibyangiritse bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 160 na 200.

Umunyamabanga wa Leta muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana, avuga ko bazatanga ibikoresho bisimbura ibyangiritse birimo ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa no kwiyorosa hamwe n’amahema yo kuraramo mu gihe hatarubakwa izindi nyubako zisimbura izakongotse.

Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Gen Rwarakabije, avuga ko hataramenyekana icyeteye inkongi y’umuriro, ariko hagikorwa iperereza kandi ngo hagiye gukorwa ibishoboka muri za gereza hagashyirwa ibyuma bizimya umuriro.

Ahari inyubako zari zituwemo n'abagororwa muri gereza ya Nyakiriba zahindutse umuyonga.
Ahari inyubako zari zituwemo n’abagororwa muri gereza ya Nyakiriba zahindutse umuyonga.

Ndayambaje Theogene, umugororwa warokotse umuriro ku mugoroba wa tariki 07/07/2014, avuga ko ku isaha ya 17h20 aribwo inkongi y’umuriro watse mu nzu ya mbere isanzwe icumbikiye abagororwa 1086.

Ndayambaje avuga ko inkongi yabanjirijwe n’amatara yijimije yongera kwaka, abagororwa bagiye kureba itara ry’amashanyarazi rituritse babona umuriro uratse bahita bakuraho ibyari bifashwe, ariko bagiye kurebera ahari akuma gahagarika umuriro (fisible) basanga kifunze.

Ndayambaje avuga ko abagororwa bibwiye ko ikibazo cyarangiye ariko mu gihe gito babona umuriro mu gisenge kandi wabaye mwinshi uhita ufata n’inzu ya kabiri maze bakizwa n’amaguru aribwo benshi bakomeretse ubwo barimo basohoka kubera umubyigano.

Benshi mu bagororwa bari kwa muganga bakomeretse ibitugu no mu mutwe, abakomeretse bikomeye bagera ku icyenda naho abandi bakomeretse bidakanganye.

Bamwe mu bagororwa bahiye bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.
Bamwe mu bagororwa bahiye bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.

Mu bitaro bya Gisenyi, Habumuremyi Alex wakomerekeye muri iyo mpanuka avuga ko bafashishwe n’abaganga kuburyo bari koroherwa bagereranyije n’uko baje kwa muganga bameze.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri abaturage benshi bari baje kuri gereza ya Nyakiriba kugira ngo bahabwe amakuru arebana n’iyi mpanuka kugira ngo n’abafite ababo bapfuye babimenye naho abafite ababo bajyanywe mu bitaro babagemurire.

Nyuma y’uko abayobozi basuye gereza ya Nyakiriba bakareba uko bihagaze bagiye kuganira n’abaturage kugira ngo babahumurize ndetse babatangariza abakomeretse n’abitabye Imana.

Abagororwa bitabye Imana barimo Nyongera Urimubeshi wo mu karere ka Ngororero, Murekezi Assiel wo mu karere ka Musanze, Rutayisire wo mu karere ka Ngororero, Hagumagutuma wo mu karere ka Ngororero na Ngendera Urimubeshi wo mu karere ka Rutsiro.

Umuyobozi mukuru w'urwego rw'amagereza mu Rwanda, Gen. Rwarakabije, yatangaje ko hagiye gukorwa ibishoboka muri gereza hagashyirwa ibyuma bizimya umuriro.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Gen. Rwarakabije, yatangaje ko hagiye gukorwa ibishoboka muri gereza hagashyirwa ibyuma bizimya umuriro.

Nubwo iperereza ritaragaragaza icyeteye inkongi, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Caritas Mukandasira avuga ko hari icyayiteye ariko iyo abagororwa bita ku mutekano wa gereza inkongi itari kuba, akaba asaba abagororwa kwita ku mutekano wo muri gereza kugira ngo hatagira uhungabanya ubuzima bw’abandi.

Gereza ya Nyakiriba isanzwe ifite abagororwa 3973 basanzwe mu mazu atatu yubatse mu gihome, amazu abiri yahiye agakongoka asanzwe acumbikiye abagororwa 2297 bagiye gushyirwa mu mahema yatanzwe na Ministere yo gucunga Ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR.

Ubwo inkongi yari imaze gufata gereza ya Nyakiriba, kizimyamuriro ya gisirikare yatabaye yabuze inzira inyuramo, Gen Rwarakabije avuga ko ari ikibazo cy’imiterere y’ahubatse gereza, ariko ngo hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo gereza zigire ibishobora kuzimya umuriro dore ko Gereza ya Nyakiriba ifashwe n’inkongi y’umuriro ikurikira gereza ya Muhanga yahiye tariki 04/06/2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tureke kuvuga byishi kuko Imana niyo nyakuri gusa abasenga basenge kuko igihe Imana izaza guhemba buriwese izamuhembera ibyo yakoze

jesus yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

ubabona ukuntu avuga aseka (RWARAKABIJE)

rucagu yanditse ku itariki ya: 9-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka