Lt. Joel Mutabazi ushinjwa gutera ibisasu yashyikirijwe u Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yatangaje ko uwari umusirikare mu ngabo z’igihugu, Lit. Joel Mbabazi wabaga muri Uganda yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano mu bikorwa byo gutera ibisasu mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo rya Polisi y’Igihugu yashyize ahagaragara tariki 31/10/2013, Kigali Today yiboneye, umuvugizi wa Polisi abeshyuza amakuru yari yaciye mu bitangazamakuru bitandukanye ko uyu musirikare yashimuswe.

ACP Damas Gatare yagize ati: “Bitandukanye n’ibivugwa n’itangazamakuru ko yaba yarashimuswe, Lit. Joel Mutabazi ari mu munyururu nyuma yo gutabwa muri yombi, Polisi ya Uganda ikamushyikiriza iy’u Rwanda.

Ibi byabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda kugira ngo turwanye kandi tunakumire ibyaha ndengamipaka binyujijwe muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol) n’Umuryangoo uhuza Abayobozi ba Polisi z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba (EAPCCO). Lt. Mutabazi azakurikiranwa hakurikijwe amategeko.”

Lit. Mutabazi yafashwe na Interpol nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda isohoye impapuro zisaba kumuta muri yombi kubera ibyaha akurikiranweho.

Nk’uko itangazo rya polisi rikomeza ribivuga, iperereza ryakozwe na polisi ryerekana ko Lit Mutabazi yaba yaragize uruhare mu bitero bya gerenade mu Mujyi wa Kigali akaba umwe mu bagize itsinda ry’abashaka guhungabanya umutekano bo mu ishyaka RNC na FDLR.

Umuvugizi wa Polisi ashimangira ko nta muntu uzakwepa ibyo yakoze kugira ngo adakurikiranwa n’ubutabera.

“Mutabazi na bagenzi bakekwa ibyaha bikomeye birimo ibyaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane. Nta munyabyaha uzakwepa kugira ngo ataryozwa ibyo yakoze. Polisi y’u Rwanda izakomeza gusaba itabwa muri yombi n’ishyikirizwa by’abakekwaho ibyaha mu nzira yubahirije amategeko n’ubufatanye bafitanye n’ibindi bihugu.” Nk’uko ACP Gatare yakomeje abitangaza.

Imiryango imwe n’imwe harimo iharanira uburenganzira bw’impunzi mu gihugu cya Uganda yabanje kwamagana iyoherezwa mu Rwanda rya Mutabazi ivuga ko uyu musirikare ari impunzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muvandimwe Rukundo, ibukako igihe cyose umuntu atarahanwa n’icyaha aba ari umwere,birasobanutse baravugango akekwaho nonese umunyarwanda siwe wavuzengo:gukeka niko kubeshya!!!gandi ntidusura izimbuga ngo tuhatukanire, gusa ikosa si iryawe ahubwo banyiri website bagaragaza ibitekerezo byawe bitukana,reka twizereko ubyumvise

dushime yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

uyu musenzi bamufunge kabisa.uyu ni umusenzi ni n’umujjinga tena.Niba yiyumvamo imbaraga zo gushora urugamba se kuki adatera ku birindiro bya gisirikari ahubwo akica abanyantege nke mu masoko.Iyi ngegera kabisa bayizirike.

rukundo yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Nukuri Ndishimye Cyane!! Kuko Ntekereje Ukuntu Imfura Z’urwanda Zizira Ubusa Hejuru Yabo Baswa Baduhungabanyiriza Umutekano, Sha Ahubwo Avuge Nabo Rufatanije Kuko Ntakuntu Yaba Ari Wenyine2, Kandi Mboneyeho No Gushimira Leta Ya Uganda Kurico Gikorwa Ciza Yakoze!! Ibyaha Byose Akurikiranweho Byose Nibimuha Azahanwe Bibere Abandi Urugero!! God Bless U Rwanda All!!

Master Joungra yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka