Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga wari uyoboye 600 ni muntu ki?

Lieutenant General Charles Kayonga wacyuye igihe mu ngabo z’igihugu ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Turkey, ni umwe mu basirikare b’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zafashe iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

By’umwihariko ni n’umwe mu basirikare bahuye n’akazi gakomeye ko kurwana n’umwanzi wabarushaga ubwinshi kandi bari hagati mu gihugu, ubwo yari ayoboye batayo izwi nka Rukaga yari muri CND kuva mu 1993 – 1994.

Ibigwi bya gisirikare

Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, Charles Kayonga yari ayoboye batayo ya gatatu yamenyekanye ku izina ry‘Ingabo 600 abandi bitaga Rukaga, yari igizwe n’abasirikare b’indobanure boherejwe na Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu ku ipeti rya Major General

Abo basirikare 600 bari boherejwe kurinda umutekano w’abanyapolitike ba FPR Inkotanyi 28, bagombaga kujya muri guverinoma ihuriweho na leta ya Habyarimana n’abatavuga rumwe nawe, hagashyirwaho igisirikare n’inteko ishinga amategeko bihuriweho n’impande zose nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Arusha yo mu 1993.

Ayo masezerano ariko ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa, kuko yahise akurikirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi itegurwa n’Abahutu b’abahezanguni nyuma yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana Juvenal tariki 06 Mata 1994 avuye gushyira umukono ku masezerano Arusha muri Tanzania.

Kuva kuri iyo tariki ni bwo ibigo hafi ya byose bya gisirikare byo mu mujyi wa Kigali (icy’aba GP barindaga Habyarimana, icya Kanombe, icya Kigali, icya Kami, jandarumori ya Kacyiru, n’imbunda zari ku misozi ya Jali, Rebero na Kigali) byahise bitangira kumisha ibisasu kuri CND aho batayo ya Rukaga yari ikambitse n’abasirikare 600 gusa.

Muri ako kazi ko kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abanyapolitike ba FPR Inkotanyi, ni nako bakomezaga kwakira inkomere z’Abatutsi zaturukaga hirya no hino muri Kigali. Hari n’abasirikare b’Inkotanyi baharaga ubuzima bwabo bagasohoka muri CND bakajya kuzana Abatutsi babaga babashije gucika abicanyi, cyangwa abakomerekejwe ariko batarashiramo umwuka.

Charles Kayonga, ibumoso akiri ku rugamba, iburyo ari mu kazi ka RDF
Charles Kayonga, ibumoso akiri ku rugamba, iburyo ari mu kazi ka RDF

Nyuma yo guterwa ingabo mu bitugu n’izindi batayo zabaga zimaze gutsimbura umwanzi mu bindi bice by’igihugu, Charles Kayonga n’ingabo ze bakomeje urugamba kugeza ubwo ahawe kuyobora batayo ya Bravo yarwaniraga kuri Jali iyobowe na Colonel Twahirwa Dodo.

Bravo imaze kuva kuri Jali, bamwe mu basirikare bayo bagize igitekerezo cyo kurokora Abatutsi basaga 2000 bari barahungiye muri St Paul, bakigeze kuri Charles Kayonga nawe akigeze kuri Major General Kagame maze arabemerera, ndetse igitero kigera ku ntego yacyo mu ijoro ryo kuwa 16 Kamena 1994.

Nyuma yaho Charles Kayonga yakomeje kuyobora Bravo kugeza Inkotanyi zibohoye u Rwanda mu buryo busesuye tariki 4 Nyakanga 1994. Uko kubasha kwirwanaho kugeza bagezweho na bagenzi babo bo mu zindi batayo ni byo bihesha Charles Kayonga kuba yarinjiye mu mateka ya zimwe mu ntambara zikomeye zabaye ku isi.

Amavu n’amavuko ya Charles Kayonga

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yavukiye muri Uganda mu 1962. Amashuri abanza, ayisumbuye n’aya kaminuza yayize muri Uganda, aho yaboneye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor of Arts Degree) muri kaminuza ya Makelele.

Amateka y’urugendo rwe mu bya gisirikare yatangiriye muri Uganda, kuko akimara kurangiza kaminuza yahise yinjira mu gisirikare cya Uganda cyari kiganjemo Abarwanyi b’Abanyarwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Uganda rwatangiye tariki 26 Mutarama 1986, rurangira abarwanyi ba National Resistance Army (NRA) bafashe umurwa mukuru Kampala.

Mu 1989, Charles Kayonga yazamuwe mu ntera ajya mu cyiciro cy’abasirikare bakuru ba NRA, kugeza mu 1990 ubwo abarwanyi ba RPA Inkotanyi batangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kuva icyo gihe Charles Kayonga yakomeje kuyobora abasirikare mu nzego zitandukanye kuva kuri platoon kugeza kuri batayo, akazi yakomeje na nyuma yo guhagarika Jenoside muri Nyakanga 1994 no mu gihe cy’ibitero by’abacengezi (1996-1998).

Nyuma yaho yagiye kwiga mu ishuri rya U.S. Army Command and General Staff College, mu mujyi Fort Leavenworth muri USA, hanyuma mu 2000-2002, yagizwe umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano.

Lt Fen (Rtd )Charles Kayonga akiri Umugaba Mukuru wa RDF
Lt Fen (Rtd )Charles Kayonga akiri Umugaba Mukuru wa RDF

Mu 2002 Lt General Charles Kayonga yagizwe Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka kugeza mu 2010, ubwo yashyirwaga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kugeza mu 2013, hanyuma mu 2014 ajya guhagararira u Rwanda mu Bushinwa kugeza mu 2019.

Avuye mu Bushinwa yakomeje imirimo itandukanye nk’umusirikare wa RDF kugeza ku mugoroba wa tariki 30 Kanama 2023 ubwo yemererwaga n’Umukuru w’igihugu kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibigwi bya Lt Gen Charles Kayonga wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda byamuhesheje imidari itandukanye irimo uwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside, uwitwa Foreign Campaign Medal, uwa Command Service Ribbon n’uwa Combat Action Ribbon.

Charles Kayonga ubu uhagarariye u Rwanda muri Turukiya (Turkey) kuva kuwa 29 Ugushyingo 2023, yashakanye na Caroline Rwivanga, bafitanye abana batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Murakoze nshimiye General Charles KAYONGA akazi keza gakomeye yakoze hamwe na bagenzi be bagahagirika Genocide yakorwaga n’Interahamwe na EX-FAR maze abo bicanyi bakayabangira ingata berekeza muri former Zaire bamaze kumena amaraso atagira ingano bagahungana umuvumo w’Imana wo kuba abagwagasi nk’igihano bagomba kwakira kubera ibibi bakoreye ubwoko bw’Imana.

SUGIRA yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Bwana Gasana wanditse uti yahise yinjira mu gisirikare cya Uganda cyari kiganjemo Abarwanyi b’Abanyarwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Uganda rwatangiye tariki 26 Mutarama 1986, rurangira abarwanyi ba National Resistance Army (NRA) bafashe umurwa mukuru Kampala.N’ubwo mperka umuntu mwitiranwa wahoze muri ORINFOR,ushobora undusha imyaka ariko 1986 kuko urugamba rwa NRM ibohoza Uganda rwasojwe 1986 nari mfite 18 years,nabyumvise uwo munsi mu gitondo kuri RFI,Voice of German har bamwe mu bari barahuze igihe cya Rurangaranga na Gakulisi n’abari babaye desrter mu kagera twabiganiye uwo munsi mu gitondo na 1994 abari bakiriho twari kumwe wowe rero ushobora kuba ushaje utazi umunsiNRM yabohoreje Uganda,ndi mu mwanya wawe nakwandika mfite resource nyayo.Njye ndacyabyibuka n’ubwo ushobora kuba Uzi umunsi Radio zitangaza ko Ingabo zisanzwe za Uganda zahungiye mu makawa no mu ntoki byavuzwe 1986.

Kamana Ndej yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Bwana Gasana wanditse uti yahise yinjira mu gisirikare cya Uganda cyari kiganjemo Abarwanyi b’Abanyarwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Uganda rwatangiye tariki 26 Mutarama 1986, rurangira abarwanyi ba National Resistance Army (NRA) bafashe umurwa mukuru Kampala.N’ubwo mperka umuntu mwitiranwa wahoze muri ORINFOR,ushobora undusha imyaka ariko 1986 kuko urugamba rwa NRM ibohoza Uganda rwasojwe 1986 nari mfite 18 years,nabyumvise uwo munsi mu gitondo kuri RFI,Voice of German har bamwe mu bari barahuze igihe cya Rurangaranga na Gakulisi n’abari babaye desrter mu kagera twabiganiye uwo munsi mu gitondo na 1994 abari bakiriho twari kumwe wowe rero ushobora kuba ushake utazi umunsiNRM yabohoreje Uganda,ndi mu mwanya wawe nakwsndika mfite resource ntayo.

Kamana Ndej yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Benshi bakoresha ubuzima bwabo bwose mu kurwana mu ntambara.Kubera ko n’ubundi ahanini baba bararize kurwana no kwicana.Uburyo iyi si iteye,birababaje.Kubera ko imana itubuza kurwana no kwicana,ikadusaba gukundana.Hali benshi bumvira iyo nama,ntibabe bajya mu ntambara zibera mu isi.Ahubwo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ryo gukundana,aho kurwana no kwicana.

rutikanga yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Nibyiza kwigira kubakoze ibigwi byokubohara igihugucyacu bakanahagarika Genocide yakorewe Abatutsi 1994.
Urubyiruko tugomba kwigira kubyabaye ndetse tukanakumira abashaka kwangiza umubano wabanyarwanda nubumwe bwacu.

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Nibyiza kwigira kubakoze ibigwi byokubohara igihugucyacu bakanahagarika Genocide yakorewe Abatutsi 1994.
Urubyiruko tugomba kwigira kubyabaye ndetse tukanakumira abashaka kwangiza umubano wabanyarwanda nubumwe bwacu.

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka